Ku wa 16 Mata, abadepite bari banze umushinga w’amavugurura wateguwe n’abatavuga rumwe na guverinoma y’u Bwongereza, biba ngombwa ko ujyanwa mu cyiciro cya nyuma kugira ngo abakigize na bo bagaragaze uko bawumva.
Ikigamijwe muri uku guhererekanya umushinga w’itegeko hagati y’ibyiciro byombi kwiswe ‘Ping Pong’, ni ukugira ngo ihuze umurongo ku buryo iwubona; iwemeze cyangwa iwange, hamenyekane icyakurikiraho kuri iyi gahunda.
Biteganyijwe ko nyuma y’impaka zizaba tariki ya 22 Mata, ku ya 23 Mata 2024 umushinga uzasubizwa mu cyiciro cya nyuma kugira ngo abakigize na bo bongere bawujyeho impaka.
Bitewe n’ubwiganze bw’abari mu ishyaka ry’aba-Conservatuers riyoboye guverinoma mu cyiciro kibanza, hari amahirwe y’uko bazakomeza gutora, banga aya mavugurura.
Mu cyiciro cya nyuma na bo bashobora kuzakomeza gukora aya mavugurura, bayashyigikira bitewe n’uko cyiganjemo abo mu ishyaka ry’abakozi batavuga rumwe na guverinoma.
Umuyobozi wa Angilikani uri mu batagira ishyaka babogamiyeho bari mu cyiciro cya nyuma cy’Inteko, Justin Welby, aherutse guca amarenga ko amaherezo we na bagenzi be bazava ku izima mu gihe icyiciro cya mbere kizakomeza kwanga aya mavugurura.
Muri Werurwe 2024, Welby yagize ati “Amaherezo, abagize icyiciro cya nyuma bazavuga bati ‘Birahagije, twagaragaje aho duhagaze, murabyanga, birangiriye aha’.”
Amavugurura agibwaho impaka arimo irisaba ko urukiko ari rwo rwagira ububasha bwo kwemeza niba u Rwanda rutekanye ku bimukira n’iryemerera abakoranye n’u Bwongereza mu nzego z’umutekano mu bihugu nka Afghanistan kuguma mu Bwongereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!