Televiziyo y’igihugu yatangaje ko iturika ryumvikanye muri iyi ntara ryatumye ingendo z’indege zaho no muri Tehran zisubikwa mu gihe kirenga amasaha ane.
Ibinyamakuru CNN, CBS na ABC byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko bamwe mu bayobozi bo muri iki gihugu bemeje ko izi drones zoherejwe n’ingabo za Israel.
Ni nyuma y’aho ingabo za Iran zigabye igitero cya missile na drones zirenga 300 kuri Israel tariki ya 13 Mata 2024, ubwo zihoreraga ku gitero cyagabwe kuri Ambasade ya Iran muri Syria.
Gusa iyi televiziyo yo muri Iran yasobanuye ko izi drones zitaturutse hanze ya Iran, ariko ntabwo yasobanuye ukekwaho kuzohereza muri Asfanah.
Kugeza ubu ntacyo Leta ya Israel iratangaza kuri aya makuru mashya y’igitero muri Iran, ariko yari yarateguje ko ishobora kuzarasa ku butaka bw’iki gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!