Shmyhal yabitangarije i Washington D.C ubwo yasabaga Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwemeza inkunga ya miliyari 61 z’amadolari ubutegetsi bw’iki gihugu buteganya guha Ukraine.
Yabwiye BBC ati “Dukeneye aya mafaranga, si ejo. Niba tutirinze, Ukraine izatsindwa kandi umutekano w’Isi uzasenywa. Bizasaba ko Isi ishaka ubundi buryo bw’umutekano. Cyangwa se hazaba amakimbirane menshi, amwe y’intambara, biganishe ku ntambara ya gatatu y’Isi.”
Abagize Inteko ya Amerika ntibumvikana ku cyemezo cyo guha Ukraine inkunga ifite agaciro k’aya mafaranga yose. Byatumye abiganjemo aba-Republicains batanga igitekerezo cyo kweguza Perezida wayo, Mike Johnson, kuko ashyigikiye ko itangwa.
Si we gusa ariko uvuze ko mu gihe Ukraine itahabwa inkunga, idashobora gutsinda iyi ntambara. Gen Richard Barrons wayoboye imitwe y’ingabo zo mu Bwongereza, we yavuze ko ugutsinda cyangwa ugutsindwa kuzagaragara muri uyu mwaka wa 2024.
Gen Barrons yagize ati “Turi kubona u Burusiya buhagaze neza ku rugamba, bufite imbaraga mu mbunda nini, amasasu n’abantu. Ukraine ishobora kugera aho yumva ko itatsinda. Nibigera kuri urwo rwego, kubera iki abantu bazashaka kurwana no gupfa?”
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, amaze igihe kinini agaragaza ko igihugu cyabo gikeneye intwaro zijyanye n’intambara kirimo. Yateguje ko nigitsindwa, u Burusiya buzatera Pologne; kimwe mu bihugu bigize umuryango NATO.
Biteganyijwe ko abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika bazatora iki cyemezo tariki ya 20 Mata 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!