Ni urutonde rw’abantu 100 bakora imirimo itandukanye ariko igira uruhare mu guhindura ubuzima bw’ikiremwamuntu.
Bamwe mu Banyafurika barimo ni William Ruto uyobora Kenya, washyizwe ku rutonde kubera umuhate we mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy na we yashyizwe ku rutonde rw’abavuga rikijyana kuko yagize uruhare mu iterambere ry’injyana ya Afrobeats mu myaka icumi ishize.
Uru rutonde kandi ruriho Umunya-Uganda uharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina’ LGBTQ’,Dr Frank Mugisha.
Abandi Banyafurika bashyizwe ku rutonde na Time Magazine barimo Kennedy Odede, umunya-Kenya wandika ibitabo akaba na rwiyemezamirimo. Hari kandi Julienne Lusenge, umunye-Congo uharanira uburenganzira bwa muntu ariko by’umwihariko inzirakarengane z’intambara zayogoje uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Julienne Lusenge yashinze umuryango witwa SOFEPADI, ufasha abagore bagizweho ingaruka n’intambara, akabafasha kongera kwiyubaka no kubavura ibikomere baterwa n’ubugizi bwa nabi bakorerwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!