00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yashyize hanze indege idasanzwe y’intambara

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 December 2022 saa 01:11
Yasuwe :

Igisirikare kirwanira mu kirere muri Amerika cyamuritse indege nshya yifashishwa mu kurasa ibisasu (bomber) izwi nka B-21 Raider, iba iya mbere y’ubwo bwoko ishyizwe hanze mu myaka 30 ishize.

Ni indege bivuga ko yakozwe ku gaciro ka miliyoni 500 z’amadolari.

Iyi ndege ifite ubushobozi bwo gutwara no kurasa ibisasu bisanzwe ndetse n’ibisasu kirimbuzi, yerekanywe ku wa Gatanu mu ruganda rukora indege za gisirikare ruri ahitwa Palmdale muri California.

Minisitiri w’Ingabo muri Amerika Lloyd Austin wari witabiriye imurika ry’iyi ndege, yavuze ko ari ikimenyetso cy’umuhate n’uburyo Amerika irajwe ishinga no kurinda umutekano wayo.

Ubwo iyo ndege yatangiraga gukorwa mu 2015, Amerika yatangaje ko igihe cyari kigeze ngo yubake indege ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bashobora gukururirwa n’u Bushinwa ndetse n’u Burusiya.

Biteganyijwe ko iyo ndege izatangira kujya mu kirere mu 2023.

Indege imwe y’ubwo bwoko igitangira gukorwa yabarirwaga agaciro ka miliyoni 550 z’amadolari ariko kubera guta agaciro kw’idolari yuzuye itwaye asaga miliyoni $692.

Igisirikare cya Amerika giteganya gukora indege z’ubwo bwoko zisaga 100.

Iyi ndege yatangiye gukorwa mu mwaka wa 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .