Ni indege bivuga ko yakozwe ku gaciro ka miliyoni 500 z’amadolari.
Iyi ndege ifite ubushobozi bwo gutwara no kurasa ibisasu bisanzwe ndetse n’ibisasu kirimbuzi, yerekanywe ku wa Gatanu mu ruganda rukora indege za gisirikare ruri ahitwa Palmdale muri California.
Minisitiri w’Ingabo muri Amerika Lloyd Austin wari witabiriye imurika ry’iyi ndege, yavuze ko ari ikimenyetso cy’umuhate n’uburyo Amerika irajwe ishinga no kurinda umutekano wayo.
Ubwo iyo ndege yatangiraga gukorwa mu 2015, Amerika yatangaje ko igihe cyari kigeze ngo yubake indege ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bashobora gukururirwa n’u Bushinwa ndetse n’u Burusiya.
Biteganyijwe ko iyo ndege izatangira kujya mu kirere mu 2023.
Indege imwe y’ubwo bwoko igitangira gukorwa yabarirwaga agaciro ka miliyoni 550 z’amadolari ariko kubera guta agaciro kw’idolari yuzuye itwaye asaga miliyoni $692.
Igisirikare cya Amerika giteganya gukora indege z’ubwo bwoko zisaga 100.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!