00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU irashaka gukoresha imitungo y’u Burusiya yafatiriwe mu gusana Ukraine

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 December 2022 saa 01:57
Yasuwe :

Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yatangaje ko ishobora gukoresha imitungo y’u Burusiya yafatiriwe mu kubona amafaranga yakifashishwa mu gusana ibyangijwe muri Ukraine nubwo ari inzira igoye.

Kugeza ubu EU ihanze amaso inzira zo gusaba ko u Burusiya bwakishyura ibyangijwe n’intambara bwagabye muri Ukraine, aho igaragaza ko hari imitungo y’iki gihugu yafatiriwe ishobora gukoreshwa n’ibicuruzwa byagiye bifatwa by’abarenze ku mabwiriza n’ibihano byafatiwe Abarusiya.

Nubwo bimeze bityo ariko iyo bigeze ku mutungo rusange w’u Burusiya, ntabwo ari ibintu biba byoroshye nkuko bamwe mu burikiranira hafi politiki y’u Burusiya babigarutseho mu itangazamakuru.

Nyuma y’uko Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi igaragaje ko ishaka gukusanya amakuru yimbitse ifatanyije n’imiryango mpuzamahanga, byagiye bigaragazwa ko atari ibintu byoroshye kubona umutungo wo gushyira ku murongo umujyi wa Kyiv wangijwe bikomeye n’u Burusiya.

Ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara kuri Ukraine, EU n’ibigugu by’inshuti byo mu Burengerazuba, byabufatiye ibihano. Hari imitungo iri muri banki y’u Burayi, imitungo ya Banki Nkuru y’Igihugu utibagiwe n’iy’abarusiya ku giti cyabo yafatiriwe.

Mu byafashwe harimo inzu n’amato y’abaherwe b’Abarusiya. Kuri ubu Komisiyo y’u Burayi yerekana ko umutungo bwite w’Aburusiya wahagaritswe ufite agaciro nibura ka miliyari 20 z’amadolari ya Amerika.

Kugeza ubu umutungo w’u Burusiya wafatiriwe wose ntabwo uramenyekana umubare, ariko bivugwa ko umutungo wa Banki Nkuru y’u Burusiya ungana na miliyari 300 z’amayero uri mu bihugu bigize EU na G7.

Muri Nzeri 2022 Banki y’Isi yagaragaje ko kugira ngo Ukraine yongere gusana ibyangijwe n’intambara hakenewe nibura miliyari 350 z’Amayero gusa EU yatangaje ko ashobora kurenga miliyari 600 z’Amayero.

Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula Von der Leyen, yavuze ko bazakora ibishoboka byose u Burusiya bukishyura ibyangijwe byose muri Ukraine.

Ibikorwaremezo byinshi bimaze kwangizwa mu ntambara ya Ukraine
Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, yagaragaje ko hazakorwa ibishoboka byose u Burusiya bukishyura ibyangijwe muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .