00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibwami byadogereye kubera ‘documentaire’ nshya ya Meghan Markle na Prince Harry

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 December 2022 saa 03:24
Yasuwe :

Mu bwami bw’u Bwongereza abantu bacitse ururondogoro kubera incamake ya ‘documentaire’ nshya ya Meghan na Harry aho bamwe mu bakomeye bavuze ko uyu muryango ushaka kwigira nka ba ‘Kardashians’.

Kardashians ni umuryango w’ibirangirire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umaze kwandika izina mu biganiro bica kuri televiziyo biba bivuga ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Meghan Markle n’umugabo we Prince Harry muri iki Cyumweru bashyize hanze agace gato k’ibiganiro byabo bigiye gutambuka kuri Netflix. Muri ayo mashusho, harimo n’amafoto bagaragara basomana.

Uyu muryango umaze igihe wimukiye muri Amerika ndetse uva mu nshingano wari ufite ibwami. Ahanini ngo washakaga kugira ubuzima bwite, butarimo ibigenderwaho ibwami no kubaho mu buryo busanzwe amabanga yabo atajya hanze.

Kuba baragaragaye basomana byo ubwabyo byateje abakunzi b’ingoma ya cyami mu Bwongereza gucika urundondogoro, bavuga ko uyu muryango wavugaga ko udashaka ko ibyawo bijya hanze, none wo ukaba uhishyira amabanga yawo hanze basomana.

Umwe mu bantu b’ibwami yabwiye The Times ko Meghan n’umugabo we bashaka ko amaso yose aba aribo yerekezwaho.

Mu gihe iyo documentaire izaba igiye hanze, byitezwe ko Umwami Charles III ashobora kuzagarukwaho ku bijyanye n’irondaruhu ryakorewe Meghan bikaza gutuma ava mu muryango w’ibwami.

Abantu bakomeye b’ibwami bavuze ko Umwami ndetse n’Igikomangoma William bateganya kuzareba ibice bitatu by’iyo documentaire ndetse ko nyuma bazahita bagira icyo bavuga ku birego bishinjwa ubwami.

Iyi documentaire yari imaze igihe kinini itegerejwe, izajya hanze ku wa 8 Ukuboza 2022. Ikorwa ryayo ryatwaye miliyoni 88£.

Agace gato kayo kagaragaza Harry ari kuvuga ko impamvu y’ifatwa ry’aya mashusho ari uko abantu benshi batajya bamenya ibibera mu gikari. Ati“Nagombaga gukora ibishoboka byose ngo ndinde umuryango wanjye.”

Ab'ibwami bavuze ko Meghan na Prince Harry bashaka kuba nka ba Kardashian
Ku wa 8 Ukuboza nibwo igice cya mbere cy'iyi documentaire kizajya hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .