Ku wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022 nibwo ibihugu bya Australia, Canada, u Bwongereza, u Buyapani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga byishyura ku bikomoka kuri peteroli bituruka mu Burusiya.
Iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa Mbere, kigena ko nta gihugu na kimwe mu byavuzwe kizongera kurenza amadorali 60 ku kagunguru kamwe, kavuye ku madorali 67.
Uyu mwanzuro wafashwe nk’uburyo bwo guca intege imbaraga n’ubushobozi u Burusiya bushyira mu ntambara burimo muri Ukraine, ndetse no kwirinda ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byakomeza gutumbagira.
Nyuma y’amasaha make iki cyemezo gifashwe, Leta y’u Burusiya yahise icyamaganira kure.
Mikhail Ulyanov uhagarariye u Burusiya muri Loni, yavuze ko nta bikomoka kuri peteroli igihugu cye kizongera kugurisha muri ibyo bihugu.
Ati "Kuva ubu u Burayi buzabaho nta bikomoka kuri peteroli by’Abarusiya, Moscow yasobanuye neza ko itazongera kugurisha peteroli muri ibyo bihugu bishaka ko tugabanya ibiciro. Mube muretse murebe, vuba aha u Burayi buzatangira gushinja u Burusiya gukoresha ibikomoka kuri peteroli nk’intwaro."
Nubwo u Burusiya butishimiye iki cyemezo, Ukraine yo ivuga ko ahubwo umwanzuro wafashwe urimo kunonera iki gihugu, kuko igabanywa ry’Amadorali 7 risa nk’aho ntacyo rivuze.
Andriy Yermak uyobora Ibiro bya Perezida wa Ukraine yagize ati "Byari kuba bifite agaciro iyo habaho igabanya rya $30 mu rwego rwo gusenya byihuse ubukungu bw’umwanzi."
Ibikomoka kuri peteroli ni kimwe mu bicuruzwa byinjiriza u Burusiya akayabo. Imibare igaragaza ko kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, iki gihugu kimaze kugurisha ibikomoka kuri peteroli bifite agaciro ka miliyari $84.5.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!