00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Karega yavuye imuzi ingengabitekerezo ya jenoside yamunze RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 April 2024 saa 02:29
Yasuwe :

Vincent Karega wabaye Ambasaderi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko ikibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside cyamunze iki gihugu giteye inkeke ku karere kose.

Yagarutse ku mateka y’ubuhunzi bw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagiye muri RDC bagasangayo “imizi miremire y’iyo ngengabitekerezo” ishingiye ku ivanguramoko ryahawe imbaraga n’abakoloni b’Ababiligi.

Ambasaderi Karega yagaragaje ko iyi mizi y’ivanguramoko muri RDC yatangiye nyuma gato y’ubwigenge bw’iki gihugu, riteza intambara ziswe ‘Kanyarwanda’ zabaye kuva mu 1963 kugeza mu 1965.

Kanyarwanda ni ingaruka y’imitegekere y’Abakoloni b’Ababiligi muri RDC nk’iyabaranze mu Rwanda, aho batangiye guca Abanyarwanda mo ibice no kubaryanisha, bashingiye ku mirimo bakoraga yaje kwitirirwa ubwoko bw’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Ati “Kanyarwanda yatangijwe n’Abakoloni b’Ababiligi. Muri Masisi, za Rutshuru, baje basanga abatware bayobotse umwami, mbese bari abatware b’Umwami w’u Rwanda, babakuraho ku ngufu, bashyiraho abatware b’Abahunde, amoko atahayoboraga. Ni nko kwigaranzura ubutegetsi bwari buhari. Abo bakuwe mu butegetsi batangiye kwirwanaho ni bwo babateje Kanyarwanda.”

Yasobanuye ko hakurikiyeho amategeko yahaga ubwenegihugu abavuga Ikinyarwanda, yakurikiwe n’andi yabubamburaga, yatumaga aba Banye-Congo bakomeza gutotezwa, babitiranya n’impunzi z’Abanyarwanda zahungiye muri Congo kuva mu 1959 kugeza mu 1963 n’izindi zahungiyeyo mu 1994.

Ambasaderi Karega yavuze ko kandi ibi bibazo byatewe n’imiyoborere mibi yaranze Congo kuva yabona ubwigenge mu 1960, aho Minisitiri w’Intebe waharaniraga impinduramatwara mu miyoborere, Patrice Lumumba, yishwe amaze amezi arindwi ku buyobozi, bigizwemo uruhare na Mobutu Sese Seko n’amahanga.

Yasobanuye ko ubwo Kanyarwanda yatangiraga, Lumumba yari yarishwe kandi ko hariho imitwe yitwaje intwaro irimo Mulele itaravugaga rumwe na Kasa Vubu na Mobutu bashakaga gushyiraho ubutegetsi bwabo.

Ati “Abahutu n’Abatutsi bari bashyize hamwe, babacamo ibice, barabateranya. Mbese za politiki zavuye i Rwanda zibasanga iyo ngiyo kandi ubutegetsi bwo mu Rwanda nyuma y’ubwigenge kugeza ku bwa Habyarimana bwagiye bukongeza iyo ngengabitekerezo muri Congo.”

Interahamwe zakongeje ingengabitekerezo

Ambasaderi Karega yavuze ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC byazambye kurushaho ubwo ubutegetsi bwa Mobutu bwakiraga Interahamwe zagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi kuko zakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo yazo.

Mu gihe Interahamwe zari muri RDC, nk’uko Ambasaderi Karega yabisobanuye, zari zifite umugambi wo kugaruka mu Rwanda zikica Abatutsi bari basigaye, ndetse zishishikariza Abanye-Congo b’Abahutu gukora jenoside.

Ati “Ni uko bamenesheje Abatutsi bo muri Congo, benshi bahungira ino, mu Bugande ndetse no muri Kenya, bahunze nyine iyo ngengabitekerezo yahabasanze n’ibikorwa nyirizina bya jenoside.”

Ambasaderi Karega yavuze ko Interahamwe zatangiye gucengeza ingengabitekerezo ya jenoside muri guverinoma ya RDC, mu nzego z’ibanze no mu bayobozi b’amoko muri Kivu zombi, zigendera kuri politiki y’abakoloni y’uko “aborozi” (Abatutsi) baryamira abandi mu rwego rw’ubukungu.

Mu burasirazuba bwa RDC hari imitwe yitwaje intwaro myinshi ivuga ko igamije kwirwanaho kuko Leta yananiwe kurinda abaturage. Ambasaderi Karega yasobanuye ko aka kavuyo gakomoka kuri iyi ngengabitekerezo yenyegejwe n’Interahamwe zaje gushinga umutwe wa FDLR.

Ati “Ako kavuyo gahura na ya ngengabitekerezo ya jenoside. Andi moko aboneraho, ni nko kuvuga ngo ‘Tumeneshe Abakongomani bavuga Ikinyarwanda’ bafite amasambu, bafite ibintu, bafite ibyo bubatse, tubitware, tubite Abanyarwanda. Tuvuge ko baje ejo bundi cyangwa baje muri 59’.”

Ambasaderi Karega yavuze ko iyo muri RDC haba hari imiyoborere myiza, iyi mitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko itari kubaho kandi ko Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi, batari guhunga.

Ambasaderi Karega yavuze ko imiyoborere mibi ya RDC yatije umurindi ingengabitekerezo ya jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .