Ni urwibutso ruri mu nyandiko “Rwanda 94: la carnage: 30 ans après, retour sur place” igaragaza uko ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) zatereranye Abatutsi bari barahungiye muri iri shuri.
Mu 1994, Dr Destexhe yageze mu Rwanda ubwo yari mu bikorwa bya MSF. Yamaganiye mu binyamakuru mpuzamahanga kuba Loni itarigeze ihagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Muri iki gitabo cy’impapuro 117, Dr Destexhe yibukije ko Abatutsi babarirwa mu 3000 bari bahungiye ubwicanyi bw’Interahamwe n’ingabo z’u Rwanda muri ETO Kicukiro, bizeye ko ingabo z’u Bubiligi zahabaga zizabarindira umutekano.
Kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 11 Mata 1994, Interahamwe zari hafi ya ETO Kicukiro, ziteguye kwinjira muri iki kigo kugira ngo zice abari bahungiyemo mu gihe Ababiligi babakuraho amaboko, kandi zari zifite intwaro.
Tariki ya 11 Mata, ingabo z’u Bufaransa zari zoherejwe muri ‘Opération Amaryllis’ zagiye gucyura Abafaransa bari muri iri shuri. Icyo gihe Captaine Luc Lemaire wayoboraga ingabo z’u Bubiligi na we yategetswe kuzihavana, akazegereza ikibuga cy’indege cya Kigali.
Ingabo z’u Bubiligi zaratakambiwe
Uwarokotse jenoside yasobanuye ko tariki ya 11 Mata ubwo ingabo z’u Bubiligi zasohokaga muri iki kigo, Abatutsi bari bazihungiyeho barazikurikiye, bazitakambira kugira ngo zitabasiga.
“Ntimudusige. Interahamwe ziraza kutwica. Abasirikare badutegerereje hariya. Nimudutabare, ntimudusige kuko twese baratwica.” Aya ni amwe mu magambo babwiye ingabo z’u Bubiligi.
Yasobanuye ko bamwe mu bari bahungiye muri ETO Kicukiro buriye imodoka zari zitwaye ingabo z’u Bubiligi, bakiza ubuzima bwabo, ariko aho kwemera kubatwara, zarashe mu kirere.
Ati “Bamwe buriye za jeeps n’amakamyo, abarinzi b’amahoro barasa mu kirere. Twatekereje ko bari kuturasa, dukwira imishwaro. Umurongo w’imodoka waragiye ariko impunzi ziwutangirira ku irembo. Bamwe baryamye hasi, imbere y’amakamyo ariko bahavanwe n’amasasu yarashwe mu kirere.”
Ingabo z’u Bubiligi zikihava, nk’uko yakomeje abisobanura, Interahamwe zinjiye muri iri shuri, zitangira kubakubitisha ibibuno by’imbunda, ibyuma n’inkoni.
Umutambagiro w’urupfu
Interahamwe n’ingabo za Leta zategetse Abatutsi bari bahungiye muri iri shuri gukora umutambagiro w’ibilometero byinshi, bakikijwe impande zose kugira ngo hatagira ucika. Muri uwo mwanya ngo zarabatukaga, zibateguza ko bazapfa.
Uwarokotse uru rupfu yagizwe ati “Twari tuzengurutswe impande zose. Bari Interahamwe n’abasirikare, byasaga n’aho Abahutu bose bo ku Isi bari bahari. Baradutukaga, bamwe baratemwa, bacibwa ingingo z’umubiri cyangwa bakicwa.”
Ingabo z’u Bubiligi zavuye muri iri shuri mu masaa munani y’umugoroba. Ahagana saa kumi n’imwe hari Abatutsi benshi baraye bageze ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro. Abenshi barishwe.
Interahamwe n’abasirikare bari bakoze igisa “n’umukandara”, bazengurutse Abatutsi. Batangiye kubamishaho za gerenade no kubarasa nk’uko byasobanuwe n’uwagize ati “Ntabwo gerenade zahagaze kugwa nk’imvura.”
Byageze aho bakoresha intwaro gakondo
Dr Destexhe yasobanuye ko hatanzwe ibwiriza ryo kugabanya amasasu akoreshwa mu kwica Abatutsi kugira ngo bicishe intwaro gakondo zirimo: imihoro, udushoka, inkoni n’ubuhiri.
Interahamwe zatangiye gutema izi mpunzi no kuzambura ibyo zari zifite birimo n’imyambaro, bigera aho bamwe mu bagore bambikwa ubusa kuko ibitenge byabo byari byatwawe.
Ahagana mu masaa mbiri z’ijoro rya tariki ya 11 Mata, imvura yaraguye, Interahamwe zaragiye, zisubira kwica abari basigaye mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho. Kugira ngo zimenye abakiri bazima, zajyaga ahari imirambo, “zihagararara mu nda, uwahumeka zikamwica.”
Tariki ya 12 Mata 1994, ingabo za RPA Inkotanyi zageze ku musozi wa Nyanza, zitabara abari barokotse, bari bihishe mu mirambo y’abari bishwe ku munsi wabanje.
Dr Destexhe yanzuye ko iyo muri ETO Kicukiro hataba hari ingabo z’u Bubiligi, batashoboraga kuhahungira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!