00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jenoside yatangiye mbere y’imyaka 30 ishize-Perezida Kagame

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 April 2024 saa 03:42
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mbere ya tariki ya 4 Mata 1994, mu myaka 30 ishize.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Radio 10 n’uwa Royal FM kuri uyu wa 1 Mata 2024, ubwo yakomozaga ku myiteguro yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko Abatutsi batangiye gukorerwa Jenoside guhera mu myaka ya 1960, abarokotse bahungira mu mahanga.

Mu 1959, Abahutu batangije icyo bise “impinduramatwara” cyari kigambiriye guhohotera Abatutsi. Kugeza mu mpera za 1964, abagera ku bihumbi 336 bari bamaze guhungira muri Uganda, Léopoldville yahindutse ‘Congo’, Tanganyika n’u Burundi.

Perezida Kagame yagize ati "Ugiye kureba, buri myaka 30 uhereye muri 60, mbere yaho gato, nyuma yaho gato, ibyabaye, abantu baba impunzi, abandi bapfa, gutatana kw’Abanyarwanda. Kuva muri 60 kugeza muri 90. Nyuma, ubu turi mu 2024, ni indi myaka 30 uhereye muri 94 ndetse aho ngaho mu 2024 icyo tuvuga, turibuka ariko hari ibintu mu karere na byo bisa nka biriya.”

Ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside tariki ya 4 Nyakanga 1994. Perezida Kagame yatangaje ko hatekerejwe ku buryo Abanyarwanda babaho bafite imyumvire ibubaka, aho kumva ko batandukanye.

Ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yagaragaje ko bagejejwe mu butabera, basaba imbabazi ariko na bo Leta ibasaba kugira uruhare mu kubaka ubuzima bushya bw’Abanyarwanda buzira ivanguramoko.

Yagize ati “Ntabwo byagerwaho, bitajemo na bariya bagize uruhare mu kubuza ubuzima abandi. Ni ko igihugu cyubakwa, ni ko cyongera gusubirana. Kandi birashoboka, turabibona. Bitwara imyaka myinshi […] ariko buri wese afite icyo asabwa.”

Perezida Kagame yabwiye abiciwe muri jenoside ko akababaro kabo ari ak’igihugu cyose, abibutsa ariko ko kugira ngo u Rwanda rubeho mu buzima butandukanye n’ubwarugejeje mu bihe by’umwijima, bakwiye gukomeza kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko uruhare rwa buri wese mu kubaka u Rwanda rudakwiye kuba amagambo gusa, kuko iyo habuze ibikorwa, ingaruka mbi zikurikiraho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .