00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jessica Mwiza wayoboye Ibuka mu Bufaransa yasabye amahanga guhana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 April 2024 saa 07:52
Yasuwe :

Jessica Mwiza wabaye Visi Perezida wa IBUKA mu Bufaransa yagaragaje icyifuzo cy’uko amahanga yashyiraho amategeko ahana abapfobya n’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo gukumira amateka mabi nk’ayabaye mu Rwanda.

Nyuma y’imyaka 30 jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, abahakana aya mateka n’abapfobya bakomeje kwifashisha uburyo butandukanye burimo kwandika ibitabo no kunyuza ubutumwa bwabo mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, bamamaza ingengabitekerezo yabo.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Dominique Tchimbakala wa TV5 Monde, Jessica yasobanuye ko kugeza ubu, u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine gifite amategeko ahana abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko u Rwanda rudashobora gukemura iki kibazo rwonyine.

Yagize ati “Abajenosideri baridegembya muri Afurika n’i Burayi, bandika inkuru, ibitabo, bakora filimi mbarankuru kugira ngo babungabunge ingengabitekerezo yabo, bazakomeje jenoside. Kuri njyewe ikibazo gikomeye gihari ni ukudahana kubera ko mu Rwanda dufite ubutabera burwanya uguhakana ariko hakurya y’imipaka yacu, amateka yacu ntiyubahwa.”

Hari abarwanya igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, barimo Abafaransa bavuga ko ari “umuhango wo kwibuka”. Jessica yasobanuye ko muri bo harimo abagize uruhare muri aya mateka, badashaka kwifatanya n’u Rwanda mu guha icyubahiro inzirakarengane zayiciwemo.

Jessica yavuze ko mu gihe Abafaransa bibuka umunsi ingabo z’ibihugu byari inshuti z’u Bufaransa zajyaga kubatabara muri Kamena 1994 nyuma yo gutakariza abasirikare benshi mu rugamba rwo kwigobotora u Budage, nta Munyarwanda ushobora kubabaza niba igikorwa baba barimo ari umuhango.

Ati “Ntabwo tubaza Abafaransa niba bari mu zmuhango wo kwibuka iyo bizihiza igihe zabo inshuti zageraga mu Bufaransa mu 1944. Bisa nabi kwibaza icyo kibazo ku mateka y’Abanyafurika.”

Mu rwego rwo kurwanya abahakana n’abapfobya amateka, Jessica abona abakiri bato bakwiye gushyira imbaraga mu kuyiga, bakayamenya, kuko bitashoboka ko umuntu ahangana n’abamurusha ubumenyi.

Jessica Mwiza (iburyo) yifuza ko amahanga yashyiraho amategeko ahana abahakana n'abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .