00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamategeko w’Umubiligi yatamaje Bruguière ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 April 2024 saa 11:05
Yasuwe :

Umunyamategeko w’Umubiligi, Bernard Maingain yagarutse ku kinyoma cy’umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière ku bahanuye indege ya Habyarimana Juvénal wabaye Perezida y’u Rwanda kuva mu 1973 kugeza mu 1994.

Iyi ndege ya Falcon 50 yahanuwe tariki ya 6 Mata 1994 ubwo yari ivanye muri Tanzania Habyarimana n’abandi barimo Cyprien Ntaryamira wayoboraga u Burundi, Général Nsabimana Déogratias, Colonel Sagatwa Elie na Major Baragaraza Thadée.

Nyuma y’ikirego cyatanzwe n’umuryango w’umwe mu bapilote b’Abafaransa, Bruguière yatangiye iperereza, yifashisha abatangabuhamya bakoranaga bya hafi na Habyarimana. Ntabwo uyu mucamanza yigeze aza mu Rwanda ngo agere n’aho indege yaguye.

Mu 2006, Bruguière yashyizeho impapuro zo guta muri yombi abasirikare b’u Rwanda 8, ashingiye kuri ibi bimenyetso, gusa iperereza rye ryateshejwe agaciro na Marc Trévidic na Nathalie Poux bamusimbuye, kuko bo nta ruhare rwabo babonye muri iri hanurwa ry’indege.

Hashingiwe ku iperereza ryakozwe mu 2010, Trévidic na Poux bagaragaje ko ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana byarasiwe mu gice cya Kanombe cyagenzurwaga n’ingabo z’igihugu muri icyo gihe (Ex-FAR).

Me Maingain tariki ya 26 Werurwe 2024 yashyize hanze igitabo “Le Cri du Falcon: Un crime judiciaire d’Etat” kigaragara uko Bruguière yagerageje kwifashisha abatangabuhamya n’ibimenyetso by’ibinyoma, agamije guhisha ukuri ku bahanuye iyi ndege.

Umunyamakuru Christophe Rigaud wa Afrikarabia yabajije Me Maingain impamvu yasohoye iki gitabo hashize imyaka 30 habaye jenoside yakorewe Abatutsi n’imyaka ibiri iperereza ryatangijwe na Bruguière rihagaritswe, asubiza ko yabonye ari ngombwa ko agaragaza ukuri kuri aya mateka yagoretswe n’abajenosideri n’ababakingira ikibaba.

Yagize ati “Ibihamya biri muri iyi dosiye na buri kimwe, bigaragaza ko abakoze icyaha bakwiye gushakirwa mu gatsiko k’abajenosideri n’ababakingira ikibaba. Binatuma habaho gukuraho urujijo rwaturutse mu gutsindwa kw’abahezanguni b’abajenosideri.”

Uyu munyamategeko yasobanuye ko ubushinjacyaha bw’igisirikare cy’u Bubiligi n’ibiro by’u Bufaransa bishinzwe umutekano wo hanze, DGSE, byakoze iperereza, bigaragaza ko abahezanguni b’Abahutu ari bo bashobora kuba barahanuye indege ya Habyarimana.

Yibukije ko iperereza rya Bruguière ryatangiye nyuma y’aho umugore w’umupilote Jean Pierre Minaberry wari mu bapilote batatu bari muri iyi ndege, Brigitte Minaberry, atanze ikirego tariki ya 31 Kanama 1997, kandi ngo mu batangabuhamya bakuru babajijwe harimo n’umujandarume w’Umufaransa wari umujyanama wa Habyarimana, Paul Barril.

Barril, nk’uko uyu munyamategeko yabisobanuye ni umwe mu batangabuhamya babajijwe na Bruguière muri iri perereza, gusa abona ko iyo uyu Mufaransa abazwa ibyo yakoraga mu Rwanda mu gihe indege yahanuriwe no mu gihe cya jenoside, ukuri kwarashoboraga kujya ahagaragara.

Yagize ati “Paul Barril yinjiye muri iri perereza rigeze mu byiciro by’ingenzi kugira ngo asebye FPR nk’uko twabigaragaje muri iki gitabo. Igitangaje ni uko umucamanza wa mbere atigeze amubaza icyo yakoraga mu Rwanda mu gihe indege yaraswaga no muri jenoside. Barriel ni umuntu ukekwaho byinshi muri iyi dosiye kandi yafasha ubutabera bw’u Bufaransa. Kandi si we wenyine.”

Igitabo cya Me Maingain kiri ku mbuga za interineti zigurisha ibitabo nka Amazon, Eyrolles na Librest.

Me Maingain yagaragaje uko Bruguière yagerageje gupfukirana ukuri
Me Maingain yanditse iki gitabo, Me Lef Forster bafatanyije kuburanira aba basirikare yandika iriburiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .