00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 2 Mata

Yanditswe na
Kuya 2 April 2024 saa 06:00
Yasuwe :

Tariki 2 Mata ni umunsi wa 93 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 273 kugira ngo umwaka urangire.

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka

1930: Haile Selassie wavutse yitwa Tafari Makonnem, nyuma yaje kwitwa Ras Tafari Makonnen. Iri jambo Ras rivuga umutwe, gusa hano yarihawe bishatse gusobanura igikomangoma.

Mu mwaka w’1907 yabaye Umuyobozi w’Intara ya Sidamo, aba umwami w’abami wa Ethiopia guhera 1930 kugera 1974. Yashyingiranwe n’uwitwa Woizero Altyech babyaranye umukobwa witwa Romanework Haile Selassie.

Azwi cyane mu mateka y’isi, agafatwa nka Messiah wo muri Bibiliya n’abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 200 n’ibihumbi 800 bafite imyizerere ya Kirasta(Rastafarism) bizera ko azabageza ku mahoro, ubwigenge, n’uburumbuke.

Haile Selassie yagize icyubahiro mu rwego mpuzamahanga. Yitabiriye ibikorwa by’igenzi mu nzego mpuzamahanga. Urugero, yitabiriye umuhango wo gushyingura uwahoze ari Perezida wa Amerika(USA) John F.Kennedy n’uwa Charles de Gaulle. Mu 1971 yitabiriye isabukuru y’imyaka 2500 y’ubwami bwa Perse. Ishusho ye mu rwego mpuzamahanga yahaye isura nziza igihugu cya Ethiopia.

1945: Hatangijwe umubano ushingiye kuri politiki hagati y’ibihugu bya Brazil n’Uburusiya(URSS).

1991: Uwitwa Rita Johnston yabaye umugore wa mbere mu gihugu cya Canada wayoboye intara asimbuye uwitwa William Vander Zalm.

1992: Uwari ukuriye umutwe w’abagizi ba nabi(mafia) mu Mujyi wa New York John Gotti yakatiwe igifungo cya burundu.

2002: Ingabo za Isiraheri zagose urusengero rw’i Bethlehem aho Abanyaparesitina bitwaje intwaro bari bahungiye.

Abavutse kuri uyu munsi:

1743: Thomas Jefferson wabaye Perezida wa gatatu wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1993: Umuhanzi Aaron Kelly ukomoka muri US.

Abitabye Imana kuri uyu munsi:

1974: Georges Pompidou, wabaye Perezida w’igihugu cy’Ubufaransa.

2005: Papa Yohani Pawulo wa kabiri.

Hejuru ku ifoto:Papa Yohani Pawulo wa 2
 


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .