00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwigaye ku bwo gutererana Abatutsi babukoreraga mu gihe cya jenoside

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 April 2024 saa 08:22
Yasuwe :

Guverinoma y’u Bufaransa yigaye ku bwo gutererana Abanyarwanda 17 bayikoreraga mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ubwo bishwe.

Kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 12 Mata 1994, u Bufaransa bwohereje ingabo muri ‘Opération Amaryllis’, zicyura Abafaransa bari mu Rwanda mu gihe Abatutsi bari bakomeje gukorerwa jenoside.

Ntabwo ingabo z’u Bufaransa zigeze zihungisha Abatutsi bakoreraga muri Ambasade yayo i Kigali ndetse n’abakoreraga mu kigo cyabwo gishinzwe umuco.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka aba Banyarwanda kuri uyu wa 17 Mata 2024, yatangaje ko igihugu cyabo cyagize ubugwari bwo kutabatabara.

Yagize ati “Ni igikorwa kigayitse mu mateka y’iyi Ambasade n’ay’u Bufaransa muri rusange ariko tugomba kwemera uruhare rwacu. Kwicwa kwabo kwagize ingaruka zikomeye ku miryango yabo. N’abakoresha tugomba kwemera ko ntacyo twakoze ngo turengere ubuzima bwabo. Ni abantu tugomba guhora twibuka.”

Ambasaderi Anfré yagarutse kuri ‘Rapport Duclert’ igaragaza uko Leta y’u Bufaransa yari iyobowe na François Mitterrand yahaye Leta ya Habyarimana inkunga zirimo intwaro kuva mu 1990, kandi yari yaraburiwe ko iri gutegura jenoside.

Ibi byashimangiwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yasuraga urwibutso rwa jenoside rwa Kigali tariki ya 27 Gicurasi 2021. Icyo gihe yavuze ko igihugu cyabo ntacyo cyakoze ngo gikumire cyangwa gihagarike ubu bwicanyi.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yatangaje ko kugira ngo aya mateka atazasubira, abazize jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye guhora bibukwa, kandi ko igihugu cyabo kizakomeza gukurikirana abayigizemo uruhare.

Abakozi ba Ambasade n'abo mu miryango y'abazize jenoside bifatanyije mu kubibuka
Ambasaderi Anfré yagaragaje ko igihugu cyabo gifite umugayo cyatewe no gutererana aba Banyarwanda
Abanyarwanda 17 bakoreraga u Bufaransa mu Rwanda barishwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .