00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakebuye Habyarimana na Mugesera: Ibikubiye mu mabaruwa ya Prof Rumiya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 April 2024 saa 01:13
Yasuwe :

Kuri uyu wa 13 Mata 2024, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku banyapolitiki icyenda bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira demokarasi idaheza.

Muri bo harimo Prof Rumiya Jean-Gualbert wigishije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), aba no muri komite nyobozi y’ishyaka MRND rya Habyarimana Juvénal, ku rwego rw’igihugu no muri Perefegitura ya Butare.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko tariki ya 14 Ugushyingo 1992, Prof Rumiya yandikiye Habyarimana, amumenyesha ko asezeye muri komite nyobozi ya MRND bitewe n’uko iri shyaka ryari ryatangiye kwifatanya na CDR yarangwaga n’amacakubiri.

Muri iyi baruwa, Rumiya yibukije Habyarimana ko hari hashize amezi 15 MRND yemeye ko igihugu gikoreramo amashyaka menshi, amumenyesha ko icyari kigambiriwe ari amahoro, ubumwe n’iterambere by’Abanyarwanda, bityo ko bitari bikwiye ko yifatanya CDR ifite ingengabitekerezo ihabanye na byo.

Yagize ati “Ntabwo ari igihe kandi icyo gihe ntikinagomba kubaho cyo gushyigikira inzira igana ku irondabwoko, mugirana ubufatanye na CDR. Ubwo bufatanye buzatera abantu kudasobanukirwa kuva mu nzego zo hejuru kugeza mu z’ibanze.”

“Umusaruro uzavamo ni uko ntaho CDR na MRND ntaho bizaba bitandukaniye. Mboneyeho kwamagana ubufatanye bwagaragajwe binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru hagati y’amashyaka PADER, CDR, PARERWA, PECO na MRND.”

Prof Rumiya yamenyesheje Habyarimana ko mu 1975 yari yaratewe ishema no kuba umunyamuryango wa MRND, gusa bitewe n’uko yatandukiriye, ikifatanya na CDR n’andi mashyaka yimitse amacakubiri, yafashe icyemezo cyo kwitandukanya na yo.

Ati “Mbabajwe no kubamenyesha ko mbasubije ikarita No HO1 y’umuyoboke wa MRND, nkaba nsezeye muri komite nyobozi ku rwego rw’igihugu no muri komite nyobozi ya MRND ku rwego rwa Perefegitura ya Butare.”

Uyu munyapolitiki yabwiye Habyarimana ko aterwa ishema n’umubano mwiza hagati y’Abanyarwanda nk’umuntu wavutse kuri nyina w’Umuhutukazi na se w’Umututsi, bityo ko adashobora gushyikira ubufatanye bwa MRND na CDR.

Yamaganye Mugesera

Tariki ya 22 Ugushyingo 1992, Dr Léon Mugesera yabwiye abarwanashyaka ba MRND bari bateraniye muri mitingi ku Kabaya mu karere ka Ngororero ko bakwiye “Gukegeta amajosi” y’Abatutsi, bakabajugunya mu ruzi rwa Nyabarongo.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko tariki ya 2 Ukuboza muri uwo mwaka, Prof Rumiya wari umaze gusoma kopi y’imbwiraruhame ya Mugesera, yamwandikiye, yamagana ubugome bugaragara mu magambo ayigize, amumenyesha ko ibirenze ibyo rigaragaza agasuzuguro ku Banyarwanda.

Ati “Wowe w’umuhanga mu gusesengura inyandiko, waba warabaze mu ijambo ryawe inshuro ukoresha inyito ‘gukegeta amajosi’? Inyito kandi ukayikoresha utera ubwoba abo ubwira ko ugamije kubashyushya. Ibyo bintu ni ugusuzugura Abanyarwanda.”

Rumiya yagaragaje ko yababajwe n’uko ubwo Mugesera yavugiraga aya magambo muri iyi mitingi, habuze n’umwe umwamagana mu bari bayitabiriye, nyamara icyari gikwiye mu Banyarwanda ari ukwimika ubumwe kugira ngo bifatanye mu guteza imbere u Rwanda rwari rukennye kurusha ibindi bihugu mu karere.

Ati “Kwizirika mu mwijima w’ubwoko n’irondakarere ni ukwishora mu mutego mutindi w’imfunganwa. Ni yo mpamvu mbyemeje kandi nkabisinyira ko igikorwa cyawe cyo guhamagarira ubwicanyi ari urukozasoni kuri demokarasi, ku gihugu cy’u Rwanda, kuri Perefegitura ya Gisenyi.”

Prof. Rumiya yiciwe muri Perefegitura ya Butare tariki ya 4 Gicurasi 1994. Hari hashize hafi ukwezi jenoside yakorewe Abatutsi itangiye ku mugaragaro mu gihugu hose.

Rumiya ni umwe mu banyapolitiki barwanyije umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .