00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahanga bagerageje kurwana ku Batutsi n’uko bamwe Leta ya Habyarimana yagiye ibikiza

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 11 April 2021 saa 01:15
Yasuwe :

Hashize imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, nubwo yaguyemo benshi ndetse igashyigikirwa n’abari abayobozi haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi hari bamwe barimo n’abanyamahanga bagaragaje ubushake bwo kurengera Abatutsi ndetse no kwanga itotezwa ryabakorerwaga.

Urugamba rwo kurwana ku Batutsi rwatangiye mu 1959 na nyuma y’aho ubwo bameneshwaga mu gihugu, abenshi bagahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo Uganda, Tanzania n’u Burundi.

Hari benshi mu banyamahanga bahagaze batarya iminwa barwanya ibyakorerwaga abatutsi haba mbere ya Jenoside no mu gihe yakorwaga. Bamwe bahasize ubuzima, abandi barijundikwa kuko batihanganiye kubona ikiremwamuntu gihohoterwa barebera.

Julius Kambarage Nyerere wayoboye Tanzania kuva mu 1964 kugeza mu 1985 ni umwe bakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba warwanye ku Batutsi abaha ikaze mu gihugu cye igihe bahungaga igihugu cyabo ndetse agerageza no kwereka ubuyobozi bw’u Rwanda ko ibyo bwakoraga atari byo.

Mu 1995 nyuma y’umwaka umwe Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye Nyerere yumvikanye avuga ko ibyabaye mu Rwanda ari agahomamunwa yemeza ko byatewe n’uko ubutegetsi butakoze akazi kabwo ko kwimakaza ubumwe mu bantu.

Ati “Akazi ku butegetsi ni ukubaka abantu bakaba umwe, akazi ku butegetsi si ugutandukanya abaturage bari bibereye hamwe ubacamo ibice, ariko noneho ahantu muba mugifite byinshi n’urugendo mu kwiyubaka, iyo hadutse abantu nk’aba batandukanya abandi mukabibemerera, aha amacakubiri n’inzangano biraduka, mu Rwanda mu mwaka ushize ubwicanyi bwahabaye burenze ukwemera, aba ntimugire ngo banatandukanije amoko, ni Abanyarwanda.”

Nyerere yavuze ashize amanga ko nta moko aba mu Banyarwanda ku buryo bamwe bahitamo kwica abandi aribyo bapfa.

Ati “Mu Rwanda haba ubwoko bumwe Abanyarwanda, ibindi bihaba si amoko,kuko ubundi ubwoko nyabwo bugomba kugira ururimi rwihariye, none ko mu Rwanda hataba ururimi rwitwa Igitutsi cyangwa Igihutu. Kandi na none ubwoko bugira ubutaka bwabwo buturaho cyangwa bukomokaho, ubwo mu Rwanda twagakwiye kuvuga ngo hari aho Abatutsi batuye aha ahandi hagatura Abahutu, ibyo byose ntabihari, baravangavanze mu gihugu ariko haje ubutegetsi bwategetse ku binyoma burabatandukanya.”

Prof Gambari yaburiye amahanga ko Abatutsi bagiye gutsembwa

Izina Gambari ryagarutsweho na Perezida Paul Kagame ku wa 7 Mata 2021 ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo Umuryango w’Abibumye wajyaga impaka ku bijyanye no kuba ubwicanyi bwabereye mu Rwanda ari Jenoside, Prof Gambari wari uhagarariye Nigeria mu Muryango w’Abibumbye ari umwe mu bahagurutse bahagararana n’u Rwanda mu kubyemeza.

Ati “Murabizi ibihugu bimwe n’ababihagarariye barahagaze baravuga bati oya, baravuga bati bigomba kwitwa uko biri. Kimwe muri byo ni igihugu cyo muri Afurika tugomba guhora dutewe ishema nacyo, ni inshuti nziza zacu, cyari gihagarariwe n’umugabo nibuka witwa Gambari wo muri Nigeria.”

“Nigeria yarahagaze iravuga iti oya, iravuga iti hariya hari ikibazo kandi tugomba kucyita icyo kiri cyo, Prof Gambari yari ahari tugomba buri gihe guhora dutewe ishema na Nigeria, hari Repubulika Czech, hari na New Zealand.”

Mu gihe umugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside wari urimbanyije Prof Gambari wari uhagarariye Nigeria mu Muryango w’Abibumbye ari mu bahagurutse bagerageza kwereka amahanga ko hari umugambi mubisha uri gutegurwa na Leta y’u Rwanda ugamije gutsemba Abatutsi.

Prof Gambari ntiyahwemye kugaragaza ko Loni yari ikwiye kugira icyo ikora kugira ngo ikumire ibyari biri kuba mu Rwanda n’ubwo ibihugu byari bifite ijambo muri uyu muryango byabirengeje ingohe.

Muri uru rugamba Prof Gambari yafatanyije cyane na Colin Keating wari uhagarariye Nouvelle-Zélande na na Karel Kovanda wo muri Republika ya Czech Republic.

Uyu mugabo kuri ubu ukora mu Biro bya Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yamenyekanye cyane ubwo yagaragazaga ko atemera icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo kugabanya umubare w’abasirikare bawo bari mu butumwa mu Rwanda.

Prof Ibrahim Gambari aherutse gushimirwa na Perezida Kagame kubera uruhare yagize mu kumvikanisha ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe Abatutsi

Captain Mbaye yarokoye benshi anabigwamo

Captain Mbaye Diagne, ni umwe mu basirikare bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mugabo ukomoka muri Senegal akaba n’umwe mu basirikare bari bashinzwe kubungabunga amahoro icyo gihe bari boherejwe mu Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye yagize uruhare rukomeye mu kurokora Abatutsi hirya no hino muri Kigali.

Capt Mbaye bivugwa ko yabashije kurokora Abatutsi bari hagati ya 600 na 1000. Ibi bikorwa bye byatumye atangira kurebwa ay’ingwe n’abakoraga Jenoside , kugeza ubwo yaje kwicwa mu gitondo cyo ku wa 31 Gicurasi 1994, ahitanywe n’igisasu yatezwe.

Ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, Perezida Kagame yagarutse ku butwari bwaranze Capt Mbaye.

Ati “Ingabo zo muri Afurika, zari zaje kubungabunga amahoro zasigaye hano ubwo iz’ahandi zari zagiye, zishobora kurokora benshi. Umwe muri bo ni Umukapiteni wo muri Senegal, witwa Mbaye Diagne, wahasize ubuzima. Ni umwe mu bo twubaha mu ntwari zacu."

Kubera ibi bikorwa by’ubutwari yaje gushimirwa n’uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon wamugeneye umudari w’ishimwe nubwo bwose yari atakiriho.

Capt Mbaye yagize uruhare mu kurokora Abatutsi hirya no hino muri Kigali

Abashyize hanze umugambi mubisha barishwe

Igitabo cya CNLG cyo mu 2020 gifite umutwe ugira uti ‘Itegurwa rya Jenoside Yakorewe Abatutsi: Ibyaranze Amatariki ya 8-15 Werurwe 1991-1994’ kigaragaza ko ubwo Abatutsi batangiraga kwicwa urusorongo guhera mu 1990, hari abanyamahanga babaga mu Rwanda bibirwanyije ariko Leta ikagenda ibikiza, bamwe baricwa abandi barafungwa.

Mu bishwe muri icyo gihe harimo Umutaliyani wari Umuyobozi w’Ikigo cyigisha imyuga iciriritse (CERAI) cya Nyamata, Antonia Locatelli.

Locatelli yishwe mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira ku wa 10 Werurwe 1992 arashwe n’umujandarume witwa Epimaque Ulimubenshi.

Uyu Mutaliyani wari umurezi i Nyamata yari yarakiriye impunzi z’Abatutsi zahungaga abicanyi, abimenyesha inzego zitandukanye zaba iza Leta cyangwa izigenga zirimo Arikidiyosezi ya Kigali na CERAI ya Nyamata yabarizwagamo.

Mu rwego rwo kumvikanisha uburemere bw’ubwicanyi bwari burimo gukorerwa Abatutsi, Antonia Locateli yari yaratanze amakuru kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Yahise yicwa ikiganiro cye (interview) kikimara gutangazwa mu makuru ya nimugoroba kuri RFI.

Nubwo uwamwishe yari azwi ntiyigeze abibazwa na gato, ibi bikaba bigaragaza ko ari ubwicanyi bwari bwateguwe kandi bushyigikiwe na Leta.

Uretse Anatonia Locatelli, hishwe kandi Umunya-Canada wayoboraga ikigo cy’imyuga cya Butamwa (Centre de formation rurale de la jeunesse de Butamwa) witwa Fransisko Cardinal.

Uyu mugabo wari umufurere yabanaga muri iki kigo n’abagenzi be barimo Paul Latraverse Karake Evariste na Rwibandira Pierre Servillien.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 2 Ukuboza 1992 igenewe Minisitiri w’Intebe yanditswe na Dr Iyamuremye Augustin wari Umukuru w’Ibiro by’iperereza imbere mu gihugu, mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Ugushyingo 1992, Cardinal wari ufite imyaka 50 y’amavuko yarashwe n’igitero cy’abantu bagera kuri batandatu bambaye imyenda ya gisirikare.

Yarasiwe mu kigo cy’abafurere agwa imbere y’icyumba yararagamo. Bamaze kumwica binjiye mu nzu batwara amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi 200Frw n’ibihumbi 400Frw.

Iyicwa rya Furere Cardinal risa nk’aho ritatunguye bamwe mu bari bamuzi cyane cyane abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Ku wa 30 Ugushyingo 1992 yaraye arashwe, ikinyamakuru Kinyamateka cyaganiriye n’abadipolomate b’abanyamahanga bari bagiye i Butamwa aho Cardinal yari yiciwe.

Kinyamateka yatangaje ko umwe muri bo yayibwiye ko iryo yicwa ryasaga nk’aho ryari ryitezwe kuko yari yarahawe kenshi ubutumwa kuri telefoni ko azicwa, kandi uwo mugambi wari uyobowe na Colonel Elie Sagatwa, muramu wa Perezida Habyarimana, akaba n’umujyanama we wihariye. Jenoside yarinze iba mu 1994 abishe Furere Cardinal batarahanwa.

Uretse aba bantu ku giti cyabo iyi nyandiko ya CNLG igaragaza ko n’miryango mpuzamahanga irengera ikiremwa muntu yagiye yamagana ubwicanyi bwakorwaga na Leta ya Habyarimana.

Ku wa 5 Werurwe 1994, Komisiyo Mpuzamahanga ihuje imiryango irengera ikiremwa muntu, ariyo ‘Human Rights Watch, Fédération Internationale des Ligues des Droits de l’Homme, Centre International des Droits de la Personne et du Développement démocratique, Union interafricaine des Droits de l’Homme et des Peuples’ ifatanije n’umuryango « Amnesty International » basohoye itangazo bagaragaza ko ubwicanyi bwiyongereye mu Rwanda, kandi ko intwaro zahabwaga abaturage ku mugaragaro. Gusa aya majwi yabo ntiyagiye ahabwa agaciro kugeza ku wa 7 Mata mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangizwaga ku mugaragaro.

Antonia Locatelli yishwe mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira ku wa 10 Werurwe 1992 arashwe n’umujandarume witwa Epimaque Ulimubenshi
Julius Nyerere wayoboye Tanzania yakunze kumvikana anenga ubutegetsi bwatotezaga Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .