00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benshi banyuzwe no kubona amafoto agaragaza u Rwanda mu myaka 90 ishize

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 March 2024 saa 12:05
Yasuwe :

Abari bafite amatsiko yo kumenya uko u Rwanda rwo mu myaka ya 1930, bamazwe ipfa mu imurika rigaragaza amafoto yafashwe hagati y’umwaka wa 1930 na 1980, yigannjemo ayerekana abami bayoboye u Rwanda, uko Abanyarwanda babagaho, imyambarire yabo, imikino ya kera n’uburyo bategaga amasunzu.

Iryo murika ryafunguwe kuri uyu wa 21 Werurwe 2024, herekanwa amafoto asaga ibihumbi bitatu yafashwe n’imiryango y’abanyamahanga babaga mu Rwanda n’ibigo nka ’GetImage’ n’ibindi.

Iri murika ryiswe ’Visual Memories of Rwanda’ riri kubera ku Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi iri i Kanombe, ryateguwe ku bufatanye bw’Inteko y’Umuco n’ikigo cy’u Busuwisi gishinzwe itermbere ari nacyo cyakusanyije aya mafoto.

Muri aya mafoto hagaragaramo uburyo Abanyarwanda bo muri iyi myaka babagaho birimo uko bategaga amasunzu, imyambaro bambaraga, imikino banikaga irimo urukiramende n’ibindi. Akaba yaratungayijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yavuze ko kuba aya mashusho yarakusanyijwe bigiye gufasha igihugu kugira ububiko bw’amafoto yo hambere.

Ati "Mu myaka ya 1930 na 1980 ni igihe abantu bake cyane bari bafite uburyo bwo gufata amafoto kuko byari bihenze kandi bigoye, ibi nibyo byatumye ububiko bwacu bw’ibyashize butagira amashusho."

"Kuba aya mafoto yarakusanyijwe bisobanuye byinshi kuri twe, turashimira ababigizemo uruhare kugira ngo tuyabone kuko azadufasha kuziba icyo cyuho dufite kandi binadufashe kwereka abakiri bato u Rwanda rwo ha mbere."

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Busuwisi cy’Iterambere, Dr Marc De Santis, yavuze ko ari ingenzi kuba aya mafoto ahari kuko agaragaza neza Abanyarwanda abo aribo.

Ati " Turabizi neza ko ubuhanzi n’umuco bigaragaza abo abantu aribo n’Isi muri rusange, ni indorerwamo igaragaza indangagaciro zacu kuko binyuze muri byo tubashaka kugaragaza inkuru zacu bigatuma tumenya byinshi."

Ku ruhande rwa bamwe mu barebye iri murika ku ikubitiro biganjemo abahanzi bagaragaje ko iki ari igikorwa cyiza, cyizatuma abakiri bato barushaho kumenya byinshi ku Rwanda.

Serrah Galos wamamaye mu gufata amafoto yavuze ko iki gikorwa cyamuhaye umukoro nk’ufata amafoto, wo gushyira imbaraga mu kugaragaza imibereho y’u Rwanda.

Ati "Iri ni imurika ridasanzwe kuko riri kugaragaza amafoto atari yarigeze agaragara mbere n’indirimbo ziri aha ziri kunshyira mu bihe ntigeze mbamo bya kera."

"Ibi rero byanyongereye imbaraga nk’ufata amafoto zo gukomeza gukora ibyo ndimo nkora byo kwerekana imibereho y’u Rwanda n’Afurika muri rusange. Nk’uko babivuze gukusanya aya mashusho byaragoranye rero byampaye umukoro wo kugaragaza ayo nkora ku buryo n’ibisekuru bizaza bizabona uko u Rwanda rwari rumeze."

Ku ruhande rw’umuhanzi Ngarambe Francois Xavier yavuze ko yashimishijwe no kubona uburyo abakurambere b’Abanyarwanda babagaho.

Ati "Kuba hari amafoto agaragaza u Rwanda mu myaka ishize ni iby’agaciro kuko bitwereka aho twari turi n’uko twari tumeze, ndavuga twari kuko turi mu batubanjirije kuko iyo batabaho ntitwari kubaho."

"Bitwereka uko twari turiho, uko twubakaga, twambaraga, twasokozaga, ibyo twagendagamo bikanatwereka no guhura kw’imico yo hanze no mu Rwanda."

Iri murika rizamara ukwezi, abifuza kuryitabira, ku Munyarwanda ni 2 000Frw naho abana bakaba ari 1 000Frw baba ari itsinda bakishyura 500Frw.

Ifoto y'intore nyarwanda yafashwe mu 1949
Abakambwe b'Abanyarwanda bo hambere
Itorero gakondo ryigaragaza mu birori byo mu Rwanda mu mwaka wa 1949
Ifoto igaragaza Abanyarwanda bataramye ku munsi mukuru
Ikibuga cy'indege cya Kamembe mu myaka yo hambere
Isoko rya Kigali mu myaka yo hambere u Rwanda rukiyobowe cyami mu gihe cy'ubukoloni
Umwana muto w'umunyarwanda yambaye gitore
Aya mafoto yakusanyijwe mu bantu batandukanye babaye mu Rwanda
Ngarambe Francois Xavier yavuze ko yashimishijwe no kubona uburyo abakurambere b'Abanyarwanda babagaho.
Abakobwa b'abanyarwandakazi bafashanya kogosha amasunzu
Mu mafoto yamuritswe harimo agaragaza inyogosho z'abanyarwanda bo hambere
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'u Busuwisi cy'Iterambere, Dr Marc De Santis, yavuze ko ari ingenzi kuba aya mafoto ahari kuko agaragaza neza Abanyarwanda abo ari bo
Umuyobozi Mukuru w'Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yavuze ko kuba aya mashusho yarakusanyijwe bigiye gufasha igihugu kugira ububiko bw'amafoto yo hambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .