00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bernard Kouchner ‘yaburiye’ Mitterrand ku bwicanyi bwabanjirije jenoside, avunira ibiti mu matwi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 March 2024 saa 11:10
Yasuwe :

Bernard Kouchner wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa ku butegetsi bwa Nicolas Sarkozy yagaragaje ko yaburiye François Mitterrand wari Perezida ku bwicanyi bwabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, undi avunira ibiti mu matwi.

Leta y’u Bufaransa yayoborwaga na Mitterrand yahaye iy’u Rwanda inkunga mu bya gisirikare kuva mu 1990 kugeza mu 1994, zifashishijwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside.

Inyandiko zitandukanye zigaragaza ko nubwo Leta ya Mitterrand yakomeje kohereza iyi nkunga irimo ibikoresho bya gisirikare, yari yamenyeshejwe ko Leta y’u Rwanda yateguraga umugambi wa jenoside.

Mu kiganiro na L’Express, Kouchner uri mu bashinze umuryango w’abaganga batagira umupaka, MSF (Médécins Sans Frontières), yatangaje ko mu gihe Abatutsi bari bakomeje kwicwa kuva mu 1990, abari mu butegetsi bw’u Bufaransa bavugaga ko ari ingabo z’u Rwanda zari zihanganye na RPA-Inkotanyi.

Ati “Ubwo nasubiraga i Paris, navugiye kuri televiziyo kenshi no mu biganiro ariko nta wumvise urwego ubu bwicanyi bwariho. Hari imyumvire yoroshye ku byaberaga mu Rwanda, ko RPF ya Paul Kagame igizwe n’abantu babi kandi ko Leta yemewe muri Kigali iri kubarwanya. Ni rwo ruhande u Bufaransa bwari bwarafashe, cyane cyane mu itsinda rya ‘Elysée’ ry’abari hafi ya Perezida François Mitterrand.”

Uyu munyapolitiki akaba n’umuganga w’inararibonye, yasobanuye ko ari umwe mu baburiye Mitterrand, amumenyesha ko Abatutsi bari kwicwa, ariko Umukuru w’Igihugu aramwirengagiza.

Yagize ati “Nahamagaye kuri telefone François Mitterrand inshuro ebyiri ubwo nari mu Rwanda, ndamubwira nti ‘Hano hagaragara imirambo’. Yaransubije ati “Ndakuzi, buri gihe ukabiriza ibintu’.”

Kouchner yasobanuye ko Leta y’u Bufaransa itishe Abatutsi, ariko ko yagize uruhare runini muri jenoside bitewe n’uko ari yo yatoje abasirikare b’u Rwanda bayishyize mu bikorwa ndetse n’Interahamwe.

Ati “Ntabwo u Bufaransa bwagiye ku murongo w’imbere ngo burase, gusa bwari ku murongo w’imbere kubera ko ni bwo bwatoje igisirikare cy’abajenosideri. Ariko mu byukuri, ntabwo ari n’igisirikare gusa; ni umuntu wese wagize uruhare muri jenoside, wishe umuturanyi we n’abana.”

Mu gihe cya ‘Opération Turquoise’ yari yitwikiriye umutaka w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUAR, Kouchner yasobanuye ko icyari kigamijwe kitari ugutabara Abatutsi bicirwaga muri zone ya Cyangugu, Kibuye na Gikongoro.

Yabisobanuye ati “Opération Turquoise yashingiraga ku mabwiriza. Ntabwo yari igamije gutabara Abatutsi. Yari iyo kugarura amahoro ariko byasaga n’aho Abahutu bari hagati yabo muri icyo gihe. Ni opération yateguwe n’u Bufaransa, yari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni. Abasirikare baretse abajenosideri baratambuka, cyane cyane abari bagize guverinoma.”

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, muri Gicurasi 2021 ubwo yari i Kigali, yemeye ko ubutegetsi bw’igihugu cyabo bwafashije Leta yateguraga jenoside, kandi ko bwimye amatwi umuburo w’amahanga.

Mitterrand yirengagije ubutumwa Kouchner yamuhaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .