00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 25 Gashyantare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 February 2024 saa 06:30
Yasuwe :

Tariki ya 25 Gashyantare ni umunsi wa 56 mu minsi y’uyu mwaka, hakaba hasigaye igera kuri 309 ngo ugere ku musozo. Hari ibikorwa by’ingenzi byaranze uyu munsi bidateze kuzibagirana.
1856: Nyuma y’Intambara ya Crimean hatangijwe ibiganiro by’amahoro mu Bufaransa.
1870: Umu-Républicain ukomoka muri Leta ya Mississippi, Hiram Rhodes Revels, yabaye umuntu wa mbere ufite inkomoko muri Afurika wagizwe Umusenateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1916: Mu ntambara ya Mbere y’Isi, u Budage (...)

Tariki ya 25 Gashyantare ni umunsi wa 56 mu minsi y’uyu mwaka, hakaba hasigaye igera kuri 309 ngo ugere ku musozo. Hari ibikorwa by’ingenzi byaranze uyu munsi bidateze kuzibagirana.

1856: Nyuma y’Intambara ya Crimean hatangijwe ibiganiro by’amahoro mu Bufaransa.

1870: Umu-Républicain ukomoka muri Leta ya Mississippi, Hiram Rhodes Revels, yabaye umuntu wa mbere ufite inkomoko muri Afurika wagizwe Umusenateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1916: Mu ntambara ya Mbere y’Isi, u Budage bwigaruriye agace ka Fort Douaumont mu rugamba rwabereye i Verdun mu Bufaransa.

1932: Adolf Hitler yabonye ubwenegihugu bw’u Budage.

1945: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Turikiya yatangije intambara ku Budage.

1968: Abasivili basaga 135 bo muri Vietnam bishwe n’Ingabo za Korea y’Epfo.

1986: Uwari Perezida wa Philippines, Ferdinand Marcos, yahunze igihugu nyuma y’Impinduramatwara yiswe ‘People Power Revolution’ maze Corazon Aquino aba Perezida wa mbere w’umugore uyoboye Philippines.

1992: Abasivili bagera kuri 613 bishwe n’Ingabo za Armenia mu gace ko muri Azerbaijan.

2009: Indege ya Turikiya ‘Turkish Airlines Flight 1951’ yakoze impanuka ubwo yashakaga kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Amsterdam Schiphol mu Buholandi, abagenzi batanu n’abapilote batatu bahasiga ubuzima.

2010: Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, yasuye u Rwanda yakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

2011: Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro mu nama ya YPO Global Leadership yabereye i Denver muri Leta ya Colorado.

2015: Abantu bagera kuri 310 bahitanywe n’urubura rwamanukaga ku musozi muri Afghanistan.

Abavutse kuri iyi tariki

1778: José de San Martín, wabaye Perezida wa Mbere wa Peru.

1812: Carl Christian Hall wabaye Minisitiri w’Intebe wa Denmark.

1950: Néstor Kirchner wabaye Perezida wa 51 wa Argentine.

1953: José María Aznar wabaye Minisitiri w’Intebe wa Espagne.

1983: Eduardo da Salva, umukinnyi w’umunya-Brésil

Abatabarutse kuri iyi tariki

1950: George Minot wahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel.

2002: James L. Usry wabaye Meya wa mbere ufite inkomoko muri Afurika wayoboraga Umujyi wa Atlantic muri Leta ya New Jersey.

2005: Peter Benenson, Umwongereza washinze Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu uzwi nka ‘Amnesty International’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .