The Independent yatangaje ko umugenzacyaha Matthew Langille mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe 2024, yasanze Nshimiye ku ruganda rwa Goodyear Yire & Rubber ruherereye muri Leta ya Ohio.
Icyari kijyanye Langille muri uru ruganda kwari uguhura na Nshimiye umaze imyaka 23 arukoreramo. Nk’uko yabiteguye, yahuye bwa mbere n’uyu Munyarwanda tariki ya 11 Werurwe, amubaza ibibazo bitandukanye.
Uyu mugenzacyaha yabajije Nshimiye uko yageze muri Amerika n’ishyaka ryo mu Rwanda yabagamo mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Yamubajie niba yaragize uruhare mu gusambanya cyangwa kwica Abatutsi, abanza kubihakana.
Langille, mu nyandiko yashyikirije ubushinjacyaha n’urukiko, yasobanuye ko ku nshuro ya mbere Nshimiye “yabanje kuzunguza umutwe, asekana ubwoba, nyuma asaba amazi yo kunywa.”
Ngo ubwo yakomezaga guhata ibibazo Nshimiye, “mu buryo bwo kubeshya, yahakanye uruhare rwe mu gusambanya cyangwa kwica abantu muri Jenoside.”
Byatangajwe ko abagenzacyaha bari baramaze kubona ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Nshimiye yagize uruhare muri Jenoside, kuko basanze yarahigaga Abatutsi, akabica.
Mu gihe cya Jenoside, Nshimiye yari umurwanashyaka wa MRND ndetse yari Interahamwe. Inyandiko z’ubugenzacyaha zagaragaje ko yitabiraga ibikorwa by’Interahamwe, akambara impuzankano yazo kandi ko yaherewe imyitozo mu ishyamba rya kaminuza.
Langille yasobanuye ko Nshimiye yahigaga Abatutsi, cyane cyane abari mu bitaro bya kaminuza i Butare, abandi akabakura kuri za bariyeri, afite ubuhiri buriho imisumari. Ngo hari nubwo yabaga afite agashoka na za ‘grenades’.
Yagize ati “Abagize uruhare muri jenoside n’abayirokotse bagaragaje ko Nshimiye yari umwe mu banyeshuri ba kaminuza bari mu Nterahamwe mu gihe cya jenoside. Nk’urugero, umwe wakoze jenoside yavuze ko Nshimiye yakoresheje umuhoro n’ubuhiri mu kwica umuhungu w’Umututsi wari ufite imyaka 14 nyuma y’aho we n’abandi bari bishe nyina w’uwo mwana.”
Langille yakomeje ati “Yibutse ikindi gihe ubwo Nshimiye n’itsinda ry’Interahamwe bavumbuye Abatutsi bari hagati ya 25 na 30 bari bihishe mu ishyamba riri hafi ya kaminuza, bakabica bose, nyuma bagatwikira imirambo yabo muri iryo shyamba.”
Nk’uko uyu mugenzacyaha yabivuze, undi wakoze jenoside yasobanuye uko Nshimiye yategetse Interahamwe gusambanya no kwica abakobwa batandatu bigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Uyu yakomeje asobanura ko ubwo Nshimiye yatangaga iri tegeko, yavuye aho hantu, gusa mu kugaruka, yasanze bakiri bazima, yica umwe muri bo, ategeka Interahamwe kwica abari basigaye.
Ati “Yafashe umwe aramwica, ategeka Interahamwe kwica abari basigaye. Nshimiye yishe uyu mukobwa amukubise mu mutwe ubuhiri bwariho imisumari, kugeza apfuye.”
Ntibyagarukiye aho. Uyu mutangabuhamya yabwiye Langille ko Nshimiye yatwaye Umututsi wadoderaga abaganga mu bitaro bya kaminuza, nyuma agaruka batakiri kumwe, afite ubuhiri bwuzuye amaraso, bigaragara ko yari yamaze kumwica.
Ingabo za RPA-Inkotanyi zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyakanga 1994. Nshimiye ahita ahungira muri Kenya ndetse ni na ho yasabiye guhabwa ubuhungiro muri Amerika, abeshya ko Interahamwe zishe se kandi ko na we zashoboraga kumwica.
Uyu mugenzacyaha yasobanuye ko muri Gicurasi 1995, Nshimiye yabeshye abashinzwe abinjira n’abasohoka ahantu yavukiye, igihe yaviriye mu Rwanda, anavuga ko nta shyaka na rimwe yigeze abamo, kandi ko nta ruhare na ruto yagize muri jenoside.
Mu Ukuboza 1995, Nshimiye yahawe ubuhungiro muri Amerika n’uruhushya rwo gukorerayo. Yabanje kuba muri Leta ya New York, akomereza muri Ohio, nyuma y’imyaka itatu ahabwa uruhushya rwo gutura muri iki gihugu mu buryo bwa burundu.
Yaje kwiga muri Kaminuza ya Dayton, akorera ikigo cya Dayton Power & Light mu gihe cy’imyaka ibiri, nyuma akomereza muri Goodyear, aho yabonye akazi nka enjeniyeri mukuru muri uru ruganda.
Umugenzacyaha kandi yamenye ko Nshimiye yashatse gukingira ikibaba inshuti ye biganye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, banararanaga mu cyumba kimwe. Uyu ni Teganya Jean-Léonard wabaga muri Boston kugeza mu 2017 ubwo yatangiraga gukurikiranwa n’ubutabera bwa Amerika, akekwaho gukoresha nabi ‘visa’ n’ibindi byangombwa.
Ubushinjacyaha bwashinje Teganya kubeshya ko ntaho yari ahuriye n’ishyaka MRND, kandi yari Umuyobozi w’abanyeshuri bo muri Kaminuza bari baribereye abayoboke. Ikindi ni uko atemeye ko yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Langille yasobanuye ko mu 2019 Nshimiye yatanze ubuhamya bw’ibinyoma kuri Teganya, kandi yari amuzi neza n’uruhare yagize muri politiki yo muri kaminuza no muri jenoside.
Teganya yari Umuyobozi w’abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bari abayoboke b’ishyaka MRND kandi yari inshuti ya hafi ya Nshimiye nk’uko izi nyandiko zikomeza zibisobanura. Mu 2019 yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani.
Nshimiye azaburanishwa ibyaha bibiri birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma no guhisha ibimenyetso. Kimwe gihanishwa igifungo kigeze ku myaka itanu n’itatu yo gucungishwa ijisho n’ihazabu ya 250.000$, ikindi gihanishwa imyaka 10 n’itatu yo gucungishwa ijisho n’ihazabu ya 250.000$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!