00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa wa Rusesabagina yadukiriye Uganda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 March 2024 saa 03:50
Yasuwe :

Umukobwa wa Rusesabagina Paul wigeze guhamywa ibyaha by’iterabwoba n’ubutabera bw’u Rwanda, Carine Kanimba, yadukiriye ubutegetsi bwa Uganda.

Nyuma yo guhurira i Cape Town muri Afurika y’Epfo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) mu nama yiswe ’World Liberity Congress’, Carine yatangaje ko bombi bazifatanya mu kuba abavugizi ba demokarasi n’ubutabera.

Uyu mukobwa yahamije ko Leta ya Uganda n’iy’u Rwanda “zifatanya mu gukandamiza no kwica abaturage."

Yagize ati “Turi kwifatanya mu kuba abavugizi ba demokarasi n’ubutabera, hamwe n’urubuga rw’abademokarate ba Afurika. Nishimiye kubona umuvandimwe wanjye Bobi Wine muri Afurika y’Epfo.”

Uyu mukobwa yatangiye kwigaragaza mu ruhame ubwo Rusesabagina yari afungiwe mu Rwanda, akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba. Muri icyo gihe, yifashishije imiryango itandukanye, asaba ko yamufasha gufunguza se.

Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi, Carine agaragaza ko Leta y’u Rwanda itubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kandi ko iyobozwa igitugu. Ibi yabishyize no kuri Uganda.

Carine na Bobi Wine bahuriye muri iyi nama
Carine avuga ko bazifatanye mu kuba abavugizi ba demokarasi n'ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .