Byaketswe ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Abu Sayyaf ushamikiye kuri Al Qaeda ya Osama bin Laden n’aba Al Qaeda ubwabo ni bo baketsweho gutegura uyu mugambi.
Muri bo harimo Ramzi Yousef wateguye igitero kuri World Trade Center i New York mu 1993 na Khalid Sheikh Mohammed.
Bamwe mu bakoreraga mu rwego rw’umutekano rwa Amerika rushinzwe kurinda abayobozi bakuru, Secret Service, basobanuriye Ibiro Ntaramakuru Reuters ko iki gisasu cyari cyatezwe ku muhanda imodoka zirimo iyari itwaye ba Clinton zagombaga kunyuramo, bajya mu nama y’ubukungu y’ibihugu bya Aziya n’ibihuriye ku nyanja ya Pacifique.
Lt Colonel (Rtd) Robert Patterson wari waherekeje Umukuru w’Igihugu muri uru rugendo nk’umurinzi we wihariye, yasobanuye impungenge z’uko igitero cyashobokaga zari zaragaragajwe mbere y’igihe.
Gregory Glod wari uyoboye itsinda ry’uru rwego ryari rishinzwe umutekano wa ba Clinton muri Manila, yasobanuye ko umurinzi witwa Lewis Merletti yahamagawe, amenyeshwa ko “ku kiraro hari ubukwe”. Ni interuro yasobanuraga ko ku kiraro hari igisasu.
Glod yasobanuye ko nyuma y’uyu muburo, hafashwe icyemezo cy’uko imodoka ya Clinton n’izari ziyiherekeje zihindura umuhanda, ababishinzwe bajya gutegura iki gisasu cyari ku gasanduku.
Abashinzwe umutekano bo muri Philippines basanze hafi y’iki gisasu hari haparitse imodoka ya Mitsubishi Pajero yarimo imbunda za AK-47 zari kwifashishwa n’ibyihebe byari byagiteze.
Uwo munsi Clinton n’umugore we baratashye, abofisiye barimo Merletti na Glod basigara muri Manila. Mu gitondo cya tariki ya 24 Ugushyingo ni bwo bahawe andi makuru kuri uyu mugambi w’igitero, berekwa n’amafoto y’aho iki gisasu cyari cyatezwe.
Glod yatangaje ko kugeza ubu atazi impamvu yasigaye muri Manila. Ati “Ndacyibaza impamvu nasizwe muri Manila kugira ngo nkurikirane iperereza iryo ari ryo ryose. Ahubwo bancyuye ku munsi wakurikiye uwo Clinton yagendeye.”
Bamwe mu bo mu nzego zishinzwe umutekano bemereye ibi biro ntaramakuru ko Clinton n’umugore we batezwe iki gisasu, ariko ntibemeje niba hari ingamba Amerika yakurikijeho.
Umuvugizi wa Secret Service, Anthony Guglielmi, yatangaje ko ibyakozwe nyuma yo gupfubya iki gitero bikiri ibanga. Ati “Biracyari ibanga.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!