00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi umusore w’imyaka 27 atangaza urugamba rwo gukura Kabila ku butegetsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 March 2024 saa 12:55
Yasuwe :

Mu gitondo cya tariki ya 2 Kanama 1998, umusirikare w’imyaka 27 y’amavuko wayoboraga Brigade ya 10 y’igisirikare cya Congo, Sylvain Buki Lubangi, yaratunguranye, atangariza kuri sitasiyo ya Radiyo-Televiziyo y’Igihugu (RTNC) ya Goma ko akuye ku butegetsi Laurent Désiré Kabila ko amukuye ku butegetsi.

Icyo gihe Laurent-Désiré Kabila uzwi mu mpine nka ‘LDK’ yari amaze umwaka n’amezi atatu ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari icyitwa ‘Congo’. Na we yari yarakuye ku butegetsi Mobutu Sese Seko muri Gicurasi 1997.

Ku gitangazamakuru cy’igihugu, Lubangi wari utezwe amatwi n’abaturage ndetse n’abasirikare, yakoresheje ururimi rw’Igiswahili ati “Tumeamua kumuondoa madarakani”, bisobanuye ngo “Twafashe icyemezo cyo kumukura ku butegetsi.”

Aya magambo yasobanuraga ishingwa ry’umutwe witwaje intwaro wa RCD (Rassemblement Congolais pour la Démocratie) waharaniraga gushyira muri Congo ubutegetsi bushingiye kandi bugendera kuri demokarasi.

Ingabo z’u Rwanda zashyigikiye RCD, ziyiha ubufasha bwa gisirikare, bigendanye n’umwuka mubi wari hagati ya Laurent-Désiré Kabila n’abasirikare b’Abanyarwanda yari yirukanye muri Congo muri Nyakanga 1998 kandi bari baramufashije gukuraho ubutegetsi bwa Mobutu.

Umunyamateka Benjamin Babunga asobanura ko nyuma y’amasaha make Buki atangaje ishingwa rya RCD, abasirikare b’u Rwanda benshi binjiye mu Mujyi wa Goma, mu mwanya muto bafata ibice by’ingenzi birimo ikibuga cy’indege, mu buryo butabagoye.

Abasirikare ba Congo bakoreraga muri Uvira na Bukavu bo bakomeje kwihagararaho, ariko tariki ya 4 Kanama 1998 bamanika amaboko. Hari abasirikare ba Leta binjiye muri RCD, bifatanya na yo mu rugamba rwari rugamije gukura LDK ku butegetsi. Umutwe wa MLC na wo warwinjiyemo, wifatanya n’abasirikare ba Uganda.

Laurent-Désiré Kabila na we yiyambaje ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC): Angola, Zimbabwe na Namibia ariko nta kinini zamufashije kuko RCD, Ingabo z’u Rwanda, MLC n’ingabo za Uganda bakomeje gufata ibindi bice byo muri Congo.

Tariki ya 16 Mutarama 2001, Laurent-Désiré Kabila yishwe n’umurinzi we, asimburwa by’agateganyo n’umuhungu we, Joseph Kabila, waje kugirana n’imitwe yitwaje intwaro amasezerano yasinyiwe i Sun City muri Afurika y’Epfo, yatumye hashyirwaho igisirikare gihuriweho cyitwaga ‘FAC’.

Sylvain Buki Lubangi ari mu binjijwe muri FAC, ahabwa ipeti rya ‘Général Major’, agirwa Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ingabo zirwanira ku butaka.

Tariki ya 4 Nyakanga 2006, Gen Maj Buki yarapfuye nyuma y’iminsi ataka kuribwa umutwe. Nyuma y’iminsi ine, Joseph Kabila yamuzamuye ku ipeti rya Lieutenant-Général mu rwego rwo guha agaciro ibikorwa byamuranze ubwo yari mu gisirikare.

Sylvain Buki yatangaje urugamba rwo gukura LDK ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .