00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhare rwa Jandarumori y’Igihugu mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na Dr Bizimana Jean Damascène
Kuya 28 March 2024 saa 08:09
Yasuwe :

Inshingano za Jandarumori y’ u Rwanda kwari ukurinda umutekano w’abaturage no gukora iperereza ry’ibanze kugira ngo hamenyekane abateza ibibazo no kubashyikiriza Ubushinjacyaha kugira ngo baburanishwe mu Nkiko. Aho gusohoza izi nshingano uko bikwiriye, Jandarumori yo ikaba yaragize uruhare mu gushyiraho gahunda zibasira, zikanakandamiza abari mu bwoko bw’Abatutsi no gushyigikira gahunda mbi zakwirakwizwaga n’abanyapolitiki b’intagondwa.

Duhereye mu Kwakira 1990. Mu bantu batawe muri yombi na Jandarumori, bashinjwe ibinyoma ko bafatanyije (ibyitso) na FPR, nta n’umwe wari ufite inyandiko z’ifungwa mbere yo gufungwa cyangwa gushyirwa mu bibuga (stades) by’umupira w’amaguru byari byahindutse gereza. Kuri bamwe mu bafunzwe, amadosiye yakozwe hashize amezi menshi nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutasi zabasinyishije ku ngufu imbere y’Ubushinjacyaha n’Abajandarume n’Abagenzuzi ba Polisi.

Muri icyo gihe, serivisi ishinzwe Ubugenzuzi bwa Polisi yari ishamikiye kuri Jandarumori, ikaba izwiho kuba yarakoraga iyicarubozo kugira ngo abantu birege cyangwa bemere ibyo ibyaha batakoze. Ibi bikorwa by’iyicarubozo byakorerwaga kuri “criminology” yari iyobowe na Major Laurent Munyakazi. Abasirikare b’Abafaransa (officiers) na bo bakoraga muri iri shami bayobowe na Liyetona-Koloneli Michel Robardey.

Inkuru ibabaje y’ aba Batutsi bafashwe muri iki gihe bagafungwa, ni uko bakekwaho kuba bakorana na FPR ni ndende. Iyo usomye amadosiye yateguwe icyo gihe na Jandarumori barega aba bantu, ubona ko bose baregwaga kuba bafatanyije cyangwa bakorana n’umwanzi, ariko nta kimenyetso gifatika cyerekana icyaha. Uku ni ko byagenze ku bakozi 13 b’icapiro (imprimerie) SIEVA yari iya Evariste SISI.

Urwego rw’Ubutasi rwafashe bwa mbere Philippe Nkeramihigo wari Umuyobozi w’Abakozi, bamushinja ko yakoreshereje mu biro bye inama zishyigikiye FPR. Nyuma bafashe abandi bakozi bane aribo :

 Théophile Kamanzi, wayoboraga serivisi y’icapiro ;
 Faustin Ntaganda, wari ushinzwe Ibikorwa by’ Ubucuruzi
 Célestin Rutayisire, wari Umuyobozi wa Laboratoire ;
 Oswald Munyaneza, wari Umukuru w’Ishami ry’Ubucuruzi

Aba bantu bose bafatwaga nk’ibyitso bya FPR, kubera gusa ko bakoraga nk’Abatutsi muri imprimerie SIEVA cyangwa kubera ko bari inshuti na Evariste Sisi. Ibyo birego bikaba bigaragara muri dosiye yabo yo gufatwa yakozwe n’Urwego rw’Ubutasi nk’uko twabivuze haruguru.

Urwego rw’Ubutasi kandi rwataye muri yombi abagore b’Abatutsikazi bakoraga mu icapiro SIEVA, babashinja ibinyoma ko bakoraga indangamuntu bakazohereza Inkotanyi, abo ni :
 Lasie Uwimana ;
 Jeanne Nyirazesa ;
 Marcelle Mukamazimpaka ;
 Ernestine Mukamuligo ;
 Mukasekuru ;
 Eugenie Mukanyundo.

Aba bagore barakubiswe bikabije ku buryo Mukamazimpaka byamuviriyemo gupfa muri Mata 1991. Mukamuligo yafunganywe n’umwana we utarageza ku mwaka. Aba Batutsi bose babanje gufungwa no gukubitirwa kuri Sitasiyo ya Jandarumori ya Gikondo yari iyobowe na Lieutenant Balinda wari uzwiho ubugome. Bahise bimurirwa muri Gereza Nkuru ya Kigali kuya 13 Ukwakira 1990.

Muri dosiye yakozwe n’Urwego rw’Ubutasi, ibirego byarezwe Mukamazimpaka na Mukamuligo bavuze ko "bakoreshejwe n’icapiro SIEVA kugira ngo bakora indangamuntu zashyikirijwe Inkotanyi". Urwego rw’Ubutasi ruvuga kandi ko “uwatanze amakuru ari Léocadie Mukamana”. Twibuke ko muri kiriya gihe, uregwa ntiyabashaga kubona ubufasha bw’abunganizi bo kumwunganira mu rwego rw’ amategeko ikindi kandi umuntu wese wangaga Umututsi yashoboraga kumushinja ibinyoma kandi bikemerwa n’Inzego z’Ubutasi nta bimenyetso bifatika.

Muri dosiye z’abakozi bose b’ icapiro SIEVA bafunzwe, biratangaje kubona ko bose bashinjwaga na Léocadie Mukamana. Uyu mudamu byanze bikunze yari umwe mu bari hafi y’abari ku butegetsi (mu kazu) kuko nta yindi mpamvu tubona yatuma umuntu umwe ashobora gushinja ibinyoma abakozi barenga 10 kandi bose bagahita bafungwa hashingiwe ku magambo yonyine nta bindi bimenyetso bifatika.

Twashoboye kubona urutonde rw’abantu bafashwe na Jandarumori mu gihe cy’icyumweru cya mbere cyo guta muri yombi abitwaga ibyitso bya FPR mu 1990. Izi ntonde ntabwo zuzuye kuko umubare w’abantu bafunzwe wari hafi 10,000. Abo twashoboye kubona ni 248 batawe muri yombi na Sitasiyo ya Jandarumori ya Nyarugenge, 81 ba Sitasiyo ya Nyamirambo na 88 ba Sitasiyo ya Gikondo.

Abayobozi b’Ubushinjacyaha banditse kuri izi ntonde ko abo bantu batawe muri yombi mu buryo butemewe, nta mpamvu ikomeye cyangwa nta kimenyetso kigaragaza icyaha, kandi ko bafunzwe bazira gusa kuba Abatutsi bakekwaho kuba ari ibyitso bya FPR kubera ko ari benewabo gusa.

Amadosiye ya brigade ya Nyarugenge yakozwe n’Abajandarume bakurikira :
 Liyetona-koloneli Jean Ngayinteranya ;
 Majoro Munyakazi Laurent ;
 Kapiteni Hakizimana ;
 Komanda Nzabonimpa ;
 Komanda Mpatswe ;
 Liyetona Habyarimana ;
 Liyetona Nkulikiye
 Sous Liyetona Bizumuremyi, Bizimungu, Rusigi na Bikweno ;
 Ajida Shefu Bukera ;
 Serija Majoro Nzamuye, Semahore, Kageme, Nsengimana na Ndikubwimana ;
 Serija Bizimana, Bigirimana na Rukamata.

Ku bafungiye kuri Burigade ya Nyamirambo, dosiye zabo zateguwe na Komanda Nzabonimpa, Major Munyakazi na Serija Hitimana. Amadosiye amwe avuga ko bafashwe n’abasirikare.

Kuri Burigade ya Gikondo, amadosiye yakozwe n’Abajandarume bakurikira:

 Liyetona-Koloneli Ngayinteranya ;
 Major Munyakazi ;
 Majoro Rwarakabije ;
 Komanda Nzabonimpa ;
 Kapiteni Hakizimana ;
 Kapiteni Habimana ;
 Kapiteni Munyawera ;
 Liyetona Nkulikiye, Balinda, Ntirugiribambe na Ndayisaba ;
 Sous -Liyetona Ngororabanga, Murego na Bikweno ;
 Ajida Ntawitonda ;
 Serija Majoro Dukurikizeyezu ;
 Serija Mudakemwa.

Dukurikije amakuru yatanzwe muri dosiye zabo, abenshi mu bafashwe bavuze ko ari ibyitso bya FPR kubera gusa ko bari Abatutsi, cyangwa kubera ko igihe bafatwaga batari bafite indangamuntu cyangwa uruhushya rwo gutura mu Mujyi wa Kigali. Hariho kandi abantu bafatwaga nk’ibyitso bya FPR nyuma yo gutangwa cyangwa gushinjwa n’abo bari baturanye.

Mu bafashwe bose, batatu gusa ni bo bagaragajweho ibyaha bakurikiranyweho by’umwihariko. Uwa mbere ni Emmanuel Masengesho wakoraga muri Banki ya Kigali. Yashinjwaga, kugira ubufatanye na mushiki we Violette Murorunkwere wakoraga muri ORINFOR, aba bombi bakaregwa kuba barakusanyije amafaranga yo kohereza muri FPR.

Muri dosiye yabo havugwa ko aya mafaranga yashyirwaga kuri konti ya Masengesho kandi ko abanyamuryango ba FPR bayabikurizaga muri banki i Bujumbura.

Uwa kabiri yitwaga Hamisi Bazoza wari umushoferi muri ONATRACOM. Yashinjwaga kuba yararashe mu Kigo cya gisirikare cya Kigali (Camp Kigal) akoresheje imbunda ya mitarayezi akarasa aherereye mu Biryogo, agace kegereye iki kigo. Aya makuru akaba yaratanzwe na Kayitare, na we wari Umushoferi muri ONATRACOM. Ibi bisa nko gushinja mugenzi we icyaha (guharabika) amubeshyera bitewe n’amakimbirane ashobora kuba hagati y’abantu n’abandi

Uwa gatatu uregwa ni Évariste Kalisa wakoraga muri Electrogaz nk’Umuyobozi w’Imiyoboro y’Umuriro w’Amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali. Muri dosiye ye havugwa ko yashinjwe n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Electrogaz ya Kigali, Jonathan Ntirikwendera na Augustin Hakizimana, wari umuyobozi wa sitasiyo ya Gikondo.

Bahimbye ikinyoma bavuga ko Kalisa yatwaye imfunguzo zose z’icyumba cy’amashanyarazi agana mu duce tw’amajyaruguru n’amajyepfo mu Mujyi wa Kigali. Kandi ko yasabye bagenzi be kumuha amakarita atanga amakuru ku mirongo yose y’amashanyarazi yo mu Mujyi wa Kigali. Igihe bangaga kumuha aya makuru, ngo yararakaye. Abamushinja bavuze ko intego ye ari iyo gukupa amashanyarazi agana mu Kigo cya gisirikare cya Kigali. Yatawe muri yombi hashingiwe kuri iki kirego kimwe cy’igihimbano, kidafite n’ibimenyetso bifatika.

Hagati ya 1990 na 1994, Jandarumori yagaragaje ibikorwa by’ urugomo byagiye bikorerwa Abatutsi, ariko ababikoze bakaba batarigeze bagezwa imbere y’ubutabera ngo bahanwe.

Ku ya 9 Gashyantare 1993, mu nimero yacyo ya 4, ikinyamakuru Le Flambeau, cyakoranaga bya hafi n’abatavuga rumwe na Guverinoma y’u Rwanda, cyasobanuye hifashishijwe amafoto uburyo abasirikare b’Abafaransa bafatanyaga n’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya ingabo za FPR-Inkotanyi. Ku manywa y’ihangu, Umujandarume w’Umufaransa, Majoro Corriere, wakoranaga n’ishami rya polisi rishinzwe kugenza ibyaha muri Jandarumori y’ u Rwanda, yagiye ku cyicaro gikuru cy’iki kinyamakuru gutoteza no gutera ubwoba Abanyamakuru no kubategeka kwerekana umwirondoro w’umuntu wabahaye ayo makuru n’amafoto y’Abafaransa yafatiwe ku rugamba.

Umwanditsi Mukuru w’iki kinyamakuru, Rangira Adrien, yahise atabaza itsinda ry’indorerezi z’abasirikare badafite aho babogamiye (GOMN) n’iz’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (OAU), bakaba barasabye Major Corriere kureka Abanyamakuru bagakora akazi kabo bisanzuye kandi nta nkomyi. Ariko uyu Mujandarume w’Umufaransa ntiyagarukiye aho, yagiye muri Laboratoire y’Amafoto ya PHOTOLAB maze ashinja babiri mu bakozi bayo b’Abatutsi, Rudasingwa Joseph na Byukusenge Anne Marie, kuba aribo batanze ayo mafoto avugwa. Aba bakozi bajyanywe ku biro bya Jandarumori byari bizwi ku izina rya “Criminology”, barakubiswe, bakorerwa n’iyicarubozo, gusa baje kurekurwa babifashijwemo na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC) yari yaburiye imiryango yabo. Twabibutsa ko Ubufaransa bwohereje mu Rwanda Abajandarume b’Abafaransa bayobowe na Koloneli Michel Robardey, bashinzwe cyane cyane gukoresha ikoranabuhanga mu gukora urutonde rw’abakekwaho kuba ibyitso by’Inkotanyi ndetse no kugaragaza ubwoko bwabo. Izi ntonde zakoreshejwe n’abicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku ya 22 Ugushyingo 1992, abaturage 43 bo muri Serire ka Nyakabanda muri Kigali (Segiteri Kicukiro, Komini ya Kanombe) boherereje Minisitiri w’Intebe ibaruwa imumenyesha ubwicanyi bwakozwe n’abayoboke b’ishyaka rya MRND na CDR muri iyi Serire. Iyi baruwa yasobanuraga uburyo Abatutsi n’Abahutu bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bari bamaze amezi abiri bahohoterwa. Yavuze ko, kuva muri Nyakanga 1992, ibikorwa byinshi by’urugomo rw’aka kageni byakozwe n’itsinda ry’Interahamwe ziyise “Inyange za Remera”. Ibaruwa irerekana kandi ko ubuyobozi bwaretse aba bicanyi bagakora ibyabo kuko na bamwe mu bafashwe Abajandarume ntibabafunze igihe kirekire. Dore amwe mu mabaruwa abigaragaza.

Ati “Mu magambo make, twifuje kubagezaho Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, amahano izo Nyange zakoreye abaturage ba Serire ya Nyakabanda kuva muri Nyakanga. […] » Ku ya 27 Nzeri 1992, Interahamwe zagabye igitero kwa Ngoga, Cyriaque Munigantama na Rukiya Urayeneza. Basenye inzu zabo kubera ko ari Abatutsi. Abantu 9 bakodeshaga amazu ya Ngoboka bahise bameneshwa kuko bari mu mazu y’icyitso cya FPR.

Ku ya 28 Nzeri 1992, Paul Zikanga, umuyobozi w’ umutwe w’ interahamwe‘’inyange, ‘’yafatanywe gerenade ubwo yari mu kabari aho yari amaze igihe yidoga avuga ko abaturage bo muri Serire ya Nyakabanda badashobora kumva ijambo na rimwe uretse kumvishwa na gerenade. Yatawe muri yombi n’Abajandarume bo muri Burigade ya Remera ariko nyuma y’iminsi mike yaje kurekurwa. Bakomeje guhungabanya umutekano ariko ntibahanwe ! […]

Tariki ya 12 Ukwakira 1992, Interahamwe ziyobowe na Bernard Dusingizemungu zasahuye amazu ya Bazilisa, Eliane Mukankusi, Ambroise umukozi wa Gasutamo, Bernard uzwi ku izina rya “Milenge”, Boniface Uzabatunga, Claude na Micheline. Nyuma y’iki gikorwa cy’urugomo (kwangiza) bahise birukanwa mu ngo zabo. Interahamwe zababwiye ko bazize ubwoko bwabo (Abatutsi) ndetse n’akarere baturukamo (Amajyepfo).

Ku ya 4 Ugushyingo 1992, Interahamwe zasenye inzu ya Nathalie Mukamurera, Solange Nyirabahima, Philomène Mukakimenyi, Donatille Mukamurera na Maniraguha. Barabasahuye kandi abo bantu batanu birukanwa mu ngo zabo. Igihe umuyobozi w’izi Inyange, Aloys Ngirabatware, yamenyaga ko yangwa n’abaturage nubwo yarafite ubudahangarwa – yakoresheje amayeri ubuyobozi abuha Thomas Kabonabake (umunyamakuru w’ ikinyamakuru ECHO des Milles collines) wari wiyemeje guteza imvururu no kumena amaraso y’abatavuga rumwe na Leta.

Mu gusesengura iki kbazo, byagaragaye ko gahunda ya Thomas Kabonabake nta kindi yari igamije uretse guteza imvururu muri Serire ya Nyakabanda hagamijwe guzikwirakwiza mu Mujyi wa Kigali. Ibintu bibabaje byagaragaye mu gitero izo Inyange zagabye i Gikondo, Gatenga, Kanombe, Remera n’ahandi : “Thomas Kabonabake yari afite ubushobozi bwo guteza ibyago. Nkuko yabitangaza mu ijwi riranguruye, ko afite Interahamwe 80 kandi byose bisaba ifirimbi imwe yo kubahamagara. Tekereza umuntu ucumbikiye akanagaburira interahamwe 10 abenshi ari amabandi, mu gihe we ubwe nta kazi kazwi akora ndeste n’iyo ngirwa kinyamakuru cye kitagurishwa (nta bakiriya). Izi nterahamwe zikaba zarashyize bariyeri mu muhanda imbere y’ urugo rwe, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, zasabaga ibyangombwa abacaga aho, ndetse bakanabambura ibyo bafite byose.

Muri make hari bimwe mu bikorwa by’urugomo byakorwaga na we : ku mugoroba wo ku ya 26 Ukwakira 1992, umugore we Judith Kawera yashotoye umuturanyi we Anthere Nyilimana amutuka amubwira ko yamwoherereje igitero cy’Interahamwe. Nyuma y’iminota mike, Kawera yarahindukiye azana Interahamwe zishaka guteza umutekano muke ariko abo kwa Nyirimana baricecekera ntihagira ugira icyo asubiza kuri ubwo bushotoranyi bwabo […]

Tariki ya 27 Ukwakira 1992, ku itegeko ry’umugore wa Kabonabake, Interahamwe zateye umuturanyi we w’umupfakazi Sada wari ufite butiki hafi aho, bamuteye ubwoba bashaka ko yimuka akava aho hantu. Kugira ngo bamwereke ko bamaramaje mu bikorwa by’urugomo, baje gutera icyuma umukozi we bamusiga asamba. Ibi byose bikaba ibikorwa by’urugomo n’iterabwoba Kabonabake yakomeje gukora abisubiramo [……]

Twasuzumye iki kibazo twitonze, twasanze ko byari bigoye cyane kuko mu gihe cyose Ubuyobozi bwa Komini bwageragezaga gukemura ibi bibazo, Ubushinjacyaha n’Ubugenzacyaha bahitaga babyivangamo. Ku bijyanye na Jandarumori ikibazo kikaba cyaraterwaga n’imyitwarire y’abayobozi bw’ako gace n’uwa Burigade ya Kicukiro kuko we, mu mabwiriza yatangaga yari yarivugiye mu ruhame ko atazigera afunga Interahamwe.

Mu by’ukuri, ukoze iperereza kuri izo mvururu, uzasanga nta Nterahamwe yigeze ifatwa kubera ibikorwa bibi zakoze nubwo hari Abajandarume babaga bari ku burinzi (patrouillel) amanywa n’ijoro. Niba ubona ko tuvuga ibinyoma, twiteguye kugusaba imbabazi. Niba tugarutse ku mikorere ya Komine, tuzi neza ko yataye muri yombi abantu benshi yashyikirije Ubushinjacyaha bwacya bakarekurwa, bakagaruka muri rubanda bagakomeza bya bikorwa byabo by’ urugomo (ubugizi bwa nabi) . Muribo twavuga nka :

Vovo, uzwi ku izina rya “Zairois” ;
 Ukundayezu, uzwi ku izina rya “Etincelle” ;
 Paul Zikanga ;
 Nsengimana ;
 Claude Kalisa, uzwi ku izina rya “Adjudant” ;
 Madeleine Uwamahoro, uzwi ku izina rya “Kabuwa” ;
 André Habyarimana uzwi ku zina rya, “Yayu” ;
 Jean de Dieu Kagabo, uzwi ku izina rya “Koloneli Bradock” ;
 Gatabazi.

Ntitwakwibagirwa kubamenyesha ko dosiye ya Kabonabake n’umugore we iri mu maboko y’Ubushinjacyaha, ariko nta cyigeze gikorwa. Ntabwo twumva impamvu batigeze bafatwa ngo bafungwe kandi burimunsi barahungabanyaga umutekano w’ abaturage. […]
Ku ya 13 Ugushyingo 1992, Kabonabake ubwe yishe Premier Sergeant Major Balthazar Munyampanzi abifashijwemo n’Umutwe w’Ingabo zirinda Perezida (GP) zayoborwaga na Liyetona Turatsinze, ibi bikaba byarakorewe mu maso y’abaturage. ”

Izindi ngero nkazo, ni izagaragaye mu ibaruwa yanditswe n’abatuye Serire imwe yo mu Mujyi wa Kigali yerekanaga urugero rw’ihohoterwa, iterabwoba n’ubwicanyi byakozwe n’Interahamwe ku bufatanye n’Abayobozi ba Jandarumori mu gihe aribo bakagombye guharanira amahoro n’umutekano.

Nyuma y’ubwicanyi bwakorewe muri Komini Kicukiro, bwatumye tariki ya 4 Nzeri 1992, haterana inama y’inzego nkuru za jandarumori ikaba yari iyobowe na Jenerali Ndindiriyimana. Abatabiriye inama ni aba bakurikira :

 Burugumesitiri wa Komini Kicukiro, Evariste Gasamagera ;
 Majoro Jean-Marie Vianney Nzapfakumunsi umuyobozi wa Jandarumori mu Mujyi wa Kigali ;
 Major Innocent Bavugamenshi, Umuyobozi wa Kompanyi " Quartier Général “
 Komanda Pierre-Claver Karangwa, ushinzwe Iperereza muri Jandarumori ;
 Kapiteni Ildephonse Mugiraneza, ushinzwe Iperereza muri GD ;
 Liyetona Vincent Karekezi, Komanda wa Peloton d’Intervention et Discipline ;
 Liyetona Léon Mpozayo, Ofisiye wa G1, Umunyamabanga w’Inama.

Iyi nama yemeyeje ko hari ikibazo cy’umutekano muke muri Komini ya Kicukiro kandi ko ubwicanyi bwitwaje intwaro bwakunze kugaragara cyane cyane mu duce twa Gatenga, Gikondo, Kicukiro-centre hafi ya Oprovia, na Ziniya. Mu bagizi ba nabi, byagaragaye ko bamwe bari bambaye imyenda ya gisirikare, cyane cyane i Gikondo. Umuyobozi wa Komini yavuze ko umuyobozi w’abo bicanyi ari Mpangare ariko ntiyasobanuye impamvu atigeze afatwa ngo afungwe nubwo azwi neza.

Muri Werurwe 1992, ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwakorewe muri Komini ya Mbogo, muri Perefegitura ya Kigali-Ngali. Muri icyo gihe hamenyekanye Abatutsi 19 bishwe. Abatutsi benshi bo muri Mbogo (Umurenge wa Ruhanya, Akagari ka Bukoro) barahunze bava mu byabo, abafite ubushobozi bahungiye i Kigali, abandi basubira mu ngo zabo mu buzima bw’iterabwoba rya buri munsi ari nako bakomeza kugabwaho ibitero.

Mu 1993, ubwicanyi bwarongeye muri iyi Komini, hagati ya 21 na 28 Gashyantare 1993, Abatutsi bo muri Segiteri ya Ruhanya na Mbogo barahohotewe abantu18 barapfa. Mu ijoro ryo ku ya 25, 26 na 27 Gashyantare 1993, umuryango w’ umusaza Gatanazi wagabweho igitero. Abantu umunani batwikiwe mu nzu zabo ari bazima. Abana babiri gusa ni bo barokotse ari bo Antoine Kabanda na mushiki we Vénantie Gasengayire. Abishwe ni :
 Michel Gatanazi, umusaza w’imyaka 80 ;
 Charlotte Kabanyana, umugore wa Antoine Kabanda ;
 Agnès Gatanazi Kamurenzi, ufite imyaka 74 ;
 Tharcisse Nilingiyimana ;
 Félix Niyibizi, ufite imyaka 6 ;
 Olive Nyirahene, umwuzukuru wa Gatanazi (umwe mu bana bane ba Kabanda) ;
 Jacqueline Tuyizere ;
 Béata Uwingabire.

Nyuma y’iyicwa ry’umuryango wa Gatanazi, Burugumesitiri wa Komini ya Mbogo, Vincent Twizeyimana, yarabimenyeshejwe ariko ntabwo yigeze ajya aho ubwo bwicanyi bwabereye ngo ashyingure izo nzirakarengane. Ndetse n’abaturanyi ntibigeze bashyingura iyo mirambo yashengukiye ku gasozi. Konseye wa Segiteri na Resiponsabure wa Serire ntibigeze baterwa ubwoba n’ubu bugome. Ubwo bwashyirwaga ahagaragara n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyamakuru bari bagiye gukora iperereza kuri ubu bwicanyi ni bwo iyi mirambo yashyinguwe n’abandi Batutsi bari baturutse muri Shyorongi aho bari bahungiye.

Uretse umuryango wa Gatanazi wo muri komini ya Mbogo, abandi Batutsi bishwe mu ijoro ryo ku ya 1 kugeza ku ya 2 Werurwe 1993 ni :

 umugore wa Jean Habimana, Catherine Mukamana ;
 umwana we Muganajabo w’ imyaka 4,
 uruhinja rwe Ndayambaje, rw’amezi 9 ;
 Nyirabandi, w’ imyaka 62 ;
 Uzayisenga, umukobwa wa Habimana, wavutse 1958 ;
 Donata Musabyimana, mushiki wa Habimana ;
 Musatsi, mwene Habimana, wavutse 1986.

Umwe mu barokotse muri uyu muryango ni umuhungu wa Habimana, wavutse mu 1990. Yaratwitswe bikomeye aranakomereka. Nyuma y’ubwo bwicanyi, abantu 393 bo muri perefegitura ya Kigali bandikiye Perezida Habyarimana ibaruwa imusaba kurinda abaturage babangamiwe. Bamumenyesheje kandi ko abayobozi ba komini n’abasirikare bagize uruhare muri ubwo bwicanyi kandi ko nta cyakozwe kugira ngo umutekano ugaruke.

Umwaka wa 1992 waranzwe n’umubabaro mwinshi ku Batutsi bo muri Perefegitura ya Kibuye, cyane cyane abari batuye mu Makoni ya Rwamatamu na Gishyita. Imvururu zatangiye ku itariki ya 20 Kanama 1992 zimara icyumweru. Amasegiteri yibasiwe cyane ni : Ngoma, Mpembe, Mara na Marangara muri Gishyita ; Nyagahinga, Mugozi, Rwabisindu, Butembo na Gitsindwe muri Rwamatamu. Amazu 500 yaratwitswe. Abantu barenga 5.000 bahungiye kuri Paruwasi ya Mubuga na Kibingo no ku biro bya komini Rwamatamu.

Inzego z’ubutabera zananiwe inshingano zazo zo gukurikirana abakoze ayo mahano nk’uko byagaragaye muri telegaramu y’ibanga yo ku ya 24 Kanama 1992 yashyikirijwe Minisitiri w’intebe n’umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe iperereza mu gihugu imbere, Dr. Augustin Iyamuremye. Iyi telegaramu yari igenewe Minisitiri w’Ubutabera kandi yamagana imikorere mibi y’Ubushinjacyaha bwa Kibuye butakurikiranaga abakoze ihohoterwa ryakorewe muri Komini ya Gishyita muri Kibuye. Dr Iyamuremye yerekanye ko hari umubare muto w’abantu bafashwe bagafungwa by’agateganyo, ariko ko aba bantu bagomba kurekurwa kubera ko Umushinjacyaha atateguye imanza zabo mu gihe giteganijwe n’amategeko. Ibi biragaragaza ubushake buke bw’Umushinjacyaha utarashatse gukurikirana abateje umutekano muke.

Nk’uko bigaragara kandi mu nyandiko yo ku wa 11 Gashyantare 1991 yanditswe n’umuyobozi wari ukuriye Urwego rw’Iperereza ku Kibuye, Didace Dushimiyimana, aho avuga ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku Kibuye mu 1992 bwari buteganijwe kuva mu 1991. Muri iyi nyandiko, Dushimiyimana avuga ko inama y’umutekano yabaye ku itariki ya 11/02/1991, abaturage bo ku Gisenyi bateganyaga gutera Abatutsi ba Kibuye bakabica nk’uko bari barabikoze ku Gisenyi. Yakomeje avuga ko muri iyi nama y’umutekano, Perefe wa Perefegitura ya Kibuye yayivugiyemo ko Perezida Museveni afite umugambi wo gutera ibihugu bya Kenya, Tanzaniya, u Rwanda n’Uburundi agamije kuhakwiza ubutegetsi bw’ Abahima b’Abatutsi.

Didace Dushimiyimana yashoje avuga ko muri iyi nama hafatiwe icyemezo cyo gutanga intwaro mu baturage ba Komini zegerareye ikiyaga cya Kivu. Yongeraho ko Abahutu ba Gisenyi bari biteguye no gutangira kugaba ibitero muri Kibuye. Yaje gutangaza kandi ko "Abahutu bo ku Kibuye barutwa n’Abatutsi b’i Burundi". Bivuze ko Abahutu ba Kibuye babaye Ibigwari (abagambanyi) kuri Leta y’ abicanyi, kuko bitabaye ibyo bari kuba baramazeho Abatutsi.

Uburemere bw’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kibuye mu 1992 bwagarutsweho n’inzego zo hejuru za Jandarumori y’Igihugu mu nama zitandukanye. Inyandiko mvugo y’inama yo ku wa 29 Kanama 1992, yabereye ku cyicaro gikuru cya Jandarumori, abitabiriye inama ni aba bakurikira :

 Majoro Paul Rwarakabije, G3, Etat -Major ya Jandarumori ;
 Komanda Pierre-Claver Karangwa, G2 ;
 kapiteni François Nkukiliye, Umuyobozi w’agateganyo G1 ;
 Kapiteni Jérôme Ngendahimana, officier G3 ;
 Kapiteni Ildephonse Mugiraneza, officier G2 ;
 liyetona Léon Mpozayo, officier G1 ;
 Liyetona Espérance Mukamusonera, Umuyobozi muri Jandarumori
 Sous-Liyetona Mathias Nsabimana, Umukuru w’Ubunyamabanga bwa Jandarumori.

Gahunda y’iyi nama yari igizwe n’ingingo imwe gusa ijyanye n’umutekano muke muri Perefegitura ya Kibuye. Muri iyi nama hemejwe ko ubwicanyi bwo ku ntera (rwego) yo hejuru bwakorewe muri Komini ya Gishyita na Rwamatamu kandi ko umwuka mubi w’amakimbirane wiganje mu baturage ba Komini Gisovu na Gitesi.

Iyi nama yibukije kandi ko, ku ya 27 Kanama 1992, Minisitiri w’Intebe ari kumwe n’Abagaba Bakuru babiri uw’Ingabo n’uwa Jandarumori basuye Amakomine ya Gishyita na Rwamatamu kandi ko babonye ko abantu benshi bahunze. Bahise bakorana inama n’abaturage maze bahitamo gushyiraho komisiyo idasanzwe ishinzwe gushyira ahagaragara intandaro y’urwo rugomo n’ababigizemo uruhare (ababikoze). Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori yabwiye abitabiriye inama ko akurikije ibyo yiboneye, izo mvururu zishobora kuba zaratewe n’impamvu ebyiri zingenzi :

  Kubera imbabazi zatanzwe na Perezida wa Repubulika, harekuwe amabandi menshi hamwe n’ibyitso bya FPR bakaba baragiye hirya no hino mu Gihugu, aho bahura buri munsi n’urubyiruko rw’imitwe ya politiki cyane cyane abo muri MDR. Kuri we, abo bose ni bo bateje umutekano muke, kandi ngo bakoreshwa na FPR. Abo ngabo kandi ngo bafashijwe n’Abatutsi bo mu ishyaka rya PL bacengeye mu baturage, ngo akaba aribo bakongeza umuriro (bateje imvururu) wamara gufatwa bakihungira ku buryo ibikorwa byo kwirwanaho byakozwe n’Abahutu ari byo byonyine bjya ahabona. Kuri we, ibi byose bikaba bigamije kuburizamo imishyikirano y’amahoro ;
  Impamvu ya kabiri yari ishingiye mu myitwarire y’intagondwa z’Abahutu n’Abatutsi bari bafite inyungu zabo muri izo mvururu

Amagambo ya Ndindiriyimana rero ashinja ibibazo by’ umutekano muke ndetse n’ihohoterwa ryakorewe muri komini ya Gishyita na Rwamatamu yabyititiye abarenganwaga, ni ukuvuga abatutsi n’abahutu batari bashyigikiye umugambi w’ubwicanyi. Amagambo nkayo yashyigikiraga intagondwa z’abahutu zari ku song ry’ ubwo bwicanyi ko ibyo zikora byemewe.

Muri raporo y’uruzinduko rwo ku ya 1 Nzeri 1992 yashyizweho umukono na Ndindiriyimana ubwe, hari ahagaragajwe ko umwe mu bayobozi bashishikarije Abahutu kwica Abatutsi yari Umuyobozi w’Abajandarume ba Kibuye, Lieutenant Bizumuremyi. Uyu Mujandarume yari amaze kwamaganwa n’imiryango itegamiye kuri Leta yo mu Rwanda ndetse n’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL ndetse n’ikibazo cy’imyitwarire ye cyari cyanaganiriweho mu Nama y’Abaminisitiri. Ndindiriyimana yahisemo guhishira ibikorwa bye afata icyemezo cyo kumwimura, kimwe n’abandi bajandarume bari bafitanye ibibazo nk’ibyo n’abaturage. Muri Kibuye, Bizumuremyi yasimbuwe na Komanda Haguma. Yagaruwe i Kigali, nyuma yimurirwa i Gisenyi gukorana na Liyetona-Koloneli Anatole Nsengiyumva.

Raporo yo ku ya 1 Nzeri 1992 yakozwe na jandarumori ku byangijwe n’izi mvururu irerekana ko amazu umunani yatwitswe muri Rwamatamu ku itariki ya 28 Kanama 1992 kandi ko imiryango 500 y’Abatutsi yari yarahungiye muri Paruwasi ya Mubuga, muri Komine Gishyita. Izi mpunzi zari zigitinya gusubira mu ngo zazo kuko bavugaga ko nibagerayo Abahutu bongera kubatera. Iyi raporo yageze aho ishyira icyaha ku bahohotewe (Abatutsi) : “Mu by’ukuri, biragaragara ko ko aba Batutsi batagishaka kubana n’Abahutu.”

Imiryango 5 iharanira uburenganzira bwa muntu ari yo : ADL, AVP, Ardho, Kanyarwanda na Lichredor - yashoboye kujya muri Kibuye muri kiriya gihe. Bagaragaje ko ko ubwo bwicanyi bwari ku ntera iri hejuru. Bageze kuri Paruwasi ya Mubuga n’iya Kibingo no ku biro bya Komine Rwamatamu bahasanga Abatutsi barenga 5.000 bahunze mu gihe Abajandarume bari bababwiye ko hari abantu 500 gusa. Aba bantu bari babayeho mu buzima bubi.

Raporo yakozwe n’iyi miryango ivuga ko Abayobozi ba Komini na Perefegitura ntacyo bakoze kugira ngo bahagarike iri hohoterwa ndetse bakurikirane n’ababikoze. Aho guhangayikishwa n’umutekano w’abahohotewe, yaba Perefe Clément Kayishema wayoboraga Perefegitura ya Kibuye, abashinzwe umutekano cyangwa Abayobozi b’Amakomini, ahubwo aba bose bahatiye Abatutsi gusubira mu rugo mu gihe nta ngamba zihamye zari zafashwe zo kubabungabungira umutekano cyane ko amazu menshi yari yarasenywe andi agasahurwa.

Iyi miryango yatangajwe cyane no kubona abajandarume n’abasirikare barashakiraga ba nyirabayazana b’iri hohoterwa mu batutsi. Batangaje amazina ya bamwe mu batutsi bafashwe n’abayobozi kandi bafungiye ahantu hatazwi, aribo :

 Innocent Gasasira ;
 Sebushoki ;
 Mugambira ;
 Kanamugire ;
 Ngilinshuti.
Iyi miryango yatangaje ko ubwicanyi bwabereye ku Kibuye busa n’ubwakozwe mu tundi duce tw’Igihugu nka Kibilira, Mutara, Nasho, Bigogwe, Murambi, Bugesera na Mbogo. Bashimangiye ko muri utwo duce twose, ubu bwicanyi bwakozwe buhagarikiwe n’abayobozi mu bya politiki na gisirikare.

Iyi miryango yashoje raporo yayo isaba Ubushinjacyaha, guta muri yombi no gutanga ibihano by’ intangarugero ku bayobozi bari babiri inyuma. Abo basabiye gukurikiranwa ni aba bakurikira :

 Emmanuel Bagambiki, wari Perefe wa Cyangugu, yashinjwaga kuba yarakoze ubwicanyi i Bugesera igihe yari Perefe wa Kigali-Ngari ;
 Faustin Sekagina, Superefe wa Kanazi igihe ubwicanyi bwaberega i Bugesera ;
 Fidèle Rwambuka, umuyobozi wa komini ya Kanzenze, umwe mu bagize komite nkuru ya MRND ;
 Jean-Baptiste Gatete, Umuyobozi wa Komini ya Murambi muri Perefegitura ya Byumba ;
 Juvénal Kajelijeli, Umuyobozi wa Komini ya Mukingo muri Perefegitura ya Ruhengeri ;
 Ferdinand Nahimana, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Itangazamakuru ORINFOR.

Iyi miryango yatangaje ko kugarura amahoro muri Kibuye bidashoboka mu gihe abahagarikiye izi imvururu bagumishijwe mu myanya yabo, harimo Perefe Kayishema na Burugumesitiri wa Gishyita, Siméon Ntamatungiro. Aba bayobozi nta n’umwe wigeze akurikiranwa. Barekewe mu myanya yabo kugeza kuri Jenoside yo mu 1994, aho bavugwa cyane kubera uruhare bayigizemo.

Mu 1992 na 1993, Komini Shyorongi muri Perefegitura ya Kigali-Ngari na ho Abatutsi barishwe, ubu bwicanyi bukaba bwari buyobowe n’abayobozi ba MRND, barangajwe imbere na Burugumesitiri Alexandre Hitimana. Uyu akaba ariwe wakwirakwizaga imbunda n’amasasu kandi atwara abicanyi mu modoka ya Komini aherekejwe n’abasirikare bambaye imyenda ya gisivili.

Ku ya 15 Ugushyingo 1992 muri iyi Komini hagabwe igitero cy’Interahamwe n’Impuzamugambi ya MRND-CDR, zari zirangajwe imbere na bamwe mu bayobozi bakuru ba MRND, barimo Depite Bonaventure Habimana, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa MRND, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Iterambere ry’Abaturage, Faustin Munyazesa, na Perefe wa Kigali, Côme Bizimungu. Interahamwe za Shyorongi zafashijwe n’izaturutse i Kigali (Remera) kandi zari ziyobowe na muramu wa Perezida Habyarimana, Aloys Ngirabatware.

Muri iki gitero, Abatutsi benshi barishwe, barimo abagore n’abana, ikindi kandi amazu y’Abahutu bari mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yarasahuwe. Abantu bagera kuri 500 basigaye batagira aho baba.

Ubu bwicanyi bwasaga n’ubushyira mu bikorwa ibikubiye mu ijambo Léon Mugesera yavugiye ku Kabaya ku ya 22 Ugushyingo 1992, n’iry’Umukuru w’Igihugu Habyarimana yavuze ku ya 15 Ugushyingo 1992 mu Ruhengeri. Léon Mugesera yasabye ku mugaragaro gutsemba Abatutsi n’Abahutu yabonaga ko ari ibyitso bya FPR. Yaravuze ati : “Kuki abo babyeyi bohereje abana babo batafatwa ngo barimburwe ? Kuki tudafata ngo turimbure ababaherekeza bose ? Mu by’ukuri, mutegereje ko bazaza bakaturimbura ? ".

Perezida Habyarimana yavuze ijambo nk’iryo mu Ruhengeri yamagana amasezerano y’amahoro ya Arusha yateganyaga guhuza (kuvanga)ingabo za FPR n’iza guverinoma. Yatangaje ko, igihe nikigera, azahamagara Interahamwe ze.

Ubwicanyi bwa Shyorongi bwaganiriweho mu nama yo ku rwego rwo hejuru rwa Etat- Majoro ya Jandarumori yabaye tariki ya 25 Ugushyingo 1992. Iyi nama yari iyobowe na Koloneli Augustin Ndindiliyimana, Umuyobozi Mukuru wa Etat Majoro hamwe n’Abofisiye b’Abajandarume14 aribo :

  Majoro Paul Rwarakabije, G3, état-major de la gendarmerie nationale ;
  Majoro François Muhirwa, chef du CRCD;
  Majoro Jean-Marie Vianney Nzapfakumunsi, commandant du groupement de Kigali ;
  Komanda Pierre-Claver Karangwa, G2, état-major de la gendarmerie nationale ;
  Kapiteni Léandre Nderelimana, Commandant de la compagnie de terre Nyarugenge;
  Liyetona Bunani, commandant de la compagnie de terre wa Kicukiro ;
  Liyetona Jean de Dieu Mugabo, commandant de la compagnie de terre wa Kacyiru;
  Sous Liyetona Mathias Nsabimana, Sergeant Chef wo muri Etat Major Jandarumori y’Igihugu (rapporteur);
  Sous-Lieutenant Vuningoma, commandant de la compagnie de terre Nyamirambo;
  Adjudant chef Mugiraneza, Komanda wa Burigade ya Nyarugenge ;
  Adjudant chef Wenceslas Nsanzabaganwa, Komanda wa brigade ya Kicukiro ;
  Sekabera, Komanda wa brigade ya Remera ;
  Rudahunga, Komanda wa Burigade ya Gikondo ;
  Sebazungu, Komanda wa Burigade ya Nyamirambo.

Inama yemeje ko hakozwe ibikorwa byinshi by’urugomo n’ubwicanyi kandi ko inzego z’umutekano zitakoreye hamwe mu kubirwanya cyangwa gufata ababigizemo ngo bakurikiranwe. Inyandiko mvugo y’inama ivuga ko ubushinjacyaha bwa Kigali bwarekuye abantu bari bafashwe kubera uruhare bagize muri ubwo bwicanyi. Yatanze amazina y’Interahamwe ebyiri zikomeye : Joseph Sekibi, wari ushinzwe Interahamwe muri Komini ya Shyorongi, na Katumba, wayoboraga Impuzamugambi za CDR mu mujyi wa Kigali. Raporo yavuze ko abo bantu bakoze ubwicanyi bafashwe ariko bahita barekurwa n’Ubushinjacyaha.

Iyi nyandiko mvugo yerekana ko inkomoko y’ubwicanyi bwakorewe muri Komine Shyorongi ari urupfu rwa Perezida w’Urubyiruko rwa MRND, wishwe n’urubyiruko rwa MDR. Ibi bikaba byaraumye Interahamwe ziyegeranya zigamije kugaba igitero cyo kwihorera. Iyi nyandiko mvugo kandi iragaragaza ko ubwicanyi bwinshi bwakorewe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo bwakozwe n’Interahamwe n’intagondwa z’Impuzamugambi.

Ubu bwicanyi bwose bwakomeje kudahanwa na Jandarumori kandi ari yo yari ibifite mu nshingano mu gihe abakoze ibi byaha bari bazwi neza. Iki kibazo cyakunze kuvugwa mu nama zaberaga muri Etat Major ya Jandarumori. Kuba izi nzego zo hejuru zitaragize icyo zikora kuri ubu bwicanyi, ni ikimenyetso cyerekana uruhare rwabo.

Muri ubwo bwicanyi hafi ya bwose, Abayobozi b’Ingabo ndetse n’Abajandarumori babigizemo uruhare, nk’uko byagaragaye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na MDR ryo ku ya 15 Mutarama 1993, rivuga ko Koloneli Bagosora, abyumvikanyeho na Koloneli Pierre-Célestin Rwagafirita (wahoze ari Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Abakozi muri Jandarumori bashyizeho gahunda yo gukora ubwicanyi muri Perefegitura ya Kibungo. Itangazo ryasohotse ribivuga mu buryo bukurikira : « Ubu bamaze kuhagira imiborogo bafunga imihanda, ari nako bahohotera abantu ari ugushaka intandaro yo kwica Abatutsi n’abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi ».


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .