00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 7 Kamena

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 June 2022 saa 07:49
Yasuwe :

Tariki ya 7 Kamena ni umunsi wa 158 mu igize umwaka, hasigaye 207 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1654: Louis XIV yambitswe ikamba maze aba Umwami w’u Bufaransa.

1862: Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byasinyanye amasezerano yiswe Lyons–Seward Treaty, yo guhagarika icuruzwa ry’abacakara muri Afurika.

1929: Amasezerano ya Lateran yashyizwe mu bikorwa yemerera Umujyi wa Vatican kubaho.

1967: Mu ntambara karahabutaka yamaze iminsi itandatu, Ingabo za Israel zinjiye i Yerusalemu.

1977: Abantu bakabakaba miliyoni 500, bakurikiranye ibirori by’isabukuru y’imyaka 50 y’Umwamikazi w’u Bwongereza, byanyuraga kuri televiziyo.

2000: Umuryango w’Abibumbye washyizeho umurongo wa nyirantarengwa ku mupaka uri hagati ya Israel na Lebanon.

2013: Imodoka itwara abagenzi mu Bushinwa, mu gace ka Xiamen, yarahiye irakongoka, abantu 47 bahasiga ubuzima, abandi 34 barakomereka bikomeye.

2014: Abantu 37 baguye mu gitero cyagabwe muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:

1862: Philipp Lenard, umwarimu akaba n’Impuguke mu by’Ubugenge ufite ubwenegihugu bwa Slovakie n’u Budage, wanahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel.

1888: Clarence DeMar, Umunyamerika wabaye ikirangirire mu mukino wo gusiganwa ku maguru.

1896: Imre Nagy, umusirikare akaba n’Impuguke mu bya Politiki ukomoka muri Hongrie, wanabaye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.

1995: Macky Bagnack, Umunya-Cameroun wamamaye mu mupira w’amaguru.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki:

1987: CahitZarifoğlu, umusizi akaba n’umwanditsi ukomoka muri Turikiya.

1989: Chico Landi, umuhanga akaba n’ikirangirire mu mukino wo gusiganwa ku modoka.

2001: Víctor Paz Estenssoro, umunyapolitiki wo muri Bolivie wanabaye Perezida w’icyo gihugu.

2014: Fernando Lúcio da Costa wamenyekanye ku izina Fernandão, Umunya-Brezil wakinnye umupira w’amaguru, akaza no gutoza Internacional yo muri iki gihugu.

2015: Sean Pappas, ikirangirire mu mukino wa Golf ukomoka muri Afurika y’Epfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .