00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 08 Kamena

Yanditswe na
Kuya 8 June 2021 saa 06:30
Yasuwe :

Tariki 08 Kamena mu mateka ni umunsi w’159 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 206 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1783: Nibwo ikirunga cya Laki cyo mu gihugu cya Islande cyatangiye kuruka bikaza kurangira gihitanye abantu 9000 mu mezi 8.

1950: Thomas Blamey yabaye umusirikare umwe rukumbi ukomoka mu gihugu cya Australia wahawe ipeti rya Field Marshal mu mateka y’iki gihugu. Iri peti akaba ariryo rikuru mu gisirikare cyo muri iki gihe, riri hejuru y’ipeti rya Jenerali w’ingabo.

1968: Habaye umuhango wo gushyingura Robert F. Kennedy, uyu muhango wabereye muri Cathedral ya Kiliziya Gaturika yitiriwe mutagatifu Patrick mu Mujyi wa New York.

1984: Muri Leta ya New South Wales (NSW) yo mu gihugu cya Australia ituwe cyane, hemewe mu buryo bw’amategeko ugushyingiranwa kw’abahuje ibitsina.

1992: Ku nshuro ya mbere hatangiye kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’inyanja (World Ocean Day). Ibi byabereye mu nama mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye yigaga ku bidukikije yabereye mu Mujyi wa Rio de Janeiro mu gihugu cya Brazil.

2008: Mu gihugu cy’u Buyapani hakozwe ubwicanyi bwahawe izina rya Akihabara kuko bwari bwabereye mu isoko ricuririzwamo ibyuma by’ikoranabuhanga ryahitwa Akihabara mu Mujyi wa Tokyo.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1847: Ida Saxton McKinley, wari umufasha wa Perezida William McKinley wabaye Perezida wa 25 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1925: Barbara Pierce Bush, umufasha wa Perezida George Herbert Walker Bush wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari uwa 41 ku rutonde rw’abayoboye iki gihugu.

Barbara Pierce Bush ni umubyeyi wa George Walker Bush wabaye Perezida wa 43 w’Amerika (2001-2009).

Barbara Pierce Bush

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

632: Umuhanuzi mu idini ya Isilamu Muhammad ibn ‘Abdullāh.

Muhammad akaba ari we washinze idini ya Isilamu, ndetse afatwa nk’intumwa y’Imana mu bafite imyemerere y’idini ya Isilamu.

1969: Robert Taylor, umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

2009: El Hadj Omar Bongo Ondimba, wavutse yitwa Albert-Bernard Bongo, yabaye Perezida w’igihugu cya Gabon mu gihe kigera ku myaka 42, kuko yahereye mu mwaka w’1967 kugera yitabye Imana mu mwaka w’2009.

Mu mwaka w’1960 ubwo igihugu cya Gabon cyayoborwaga na Perezida Gabriel Léon M’ba yari umusirikare muto mu gisirikare cy’iki gihugu, mu mwaka w’1966 yagizwe visi-Perezida kugera mu mwaka w’1967, nyuma yaje kuba Perezida asimbura Léon M’ba aba Perezida wa kabiri wayoboye iki gihugu.


 


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .