00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 15 Kamena

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 15 June 2023 saa 06:00
Yasuwe :

Tariki 15 Kamena ni umunsi wa 166 mu igize umwaka, hasigaye 199 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1184: Umwami Magnus V wa Norvège yiciwe mu gitero cyabereye ahitwa Fimreite.

1667: Bwa mbere umuntu yahawe amaraso, ibizwi cyane nka "blood transfusion" mu ndimi z’amahanga. Byatangijwe na muganga Jean-Baptiste Denys ukomoka mu Bufaransa.

1808: Joseph Bonaparte yabaye Umwami wa Espagne.

1836: Leta ya Arkansas yabaye iya 25 ku rutonde rwa Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1896: Tsunami ikomeye yibasiye u Buyapani ihitana abantu barenga 22.000.

1944: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashegeshe Espagne.

1945: Hatangijwe Ihuriro Rusange ry’Urubyiruko rw’Abadage ANJV (Algemeen Nederlands Jeugd Verbond), rikora nk’umutwe wa politiki rishingiwe i Amsterdam mu Buholandi.

1954: Hashinzwe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi, UEFA (Union des Associations Européennes de Football) mu Mujyi wa Bâle mu Busuwisi.

1994: Israel na Vatican byashyize umukono ku masezerano y’imibanire ishingiye kuri dipolomasi.

1996: Igisirikare cya Ireland cyagabye igitero cya bombe gikomeye mu Mujyi wa Manchester mu Bwongereza.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1767: Rachel Donelson Jackson, wabaye umufasha wa Perezida Andrew Jackson.

1942: John E. McLaughlin wigeze kuba Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA.

1955: David Kennedy, Umuhungu wa Robert F. Kennedy, wari murumuna wa John Kennedy wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1849: James Knox Polk, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 11 ku rutonde rw’abayoboye iki gihugu.

1993: James Hunt, wakoraga amarushanwa y’amasiganwa mu modoka, mu 1976 watwaye irushanwa rya Formula One.

2002: Choi Hong Hi, watangije umukino njyarugamba uzwi nka Taekwondo. Choi Hong Hi uzwi kandi nka Jenerali Choi, dore ko yari umwe mu basirikare bakuru ba Koreya y’Epfo, afite amateka atari make mu mikino njyarugamba ari naho yahereye atangiza Taekwondo, umukino ufite inkomoko muri iki gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .