00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 18 Kamena

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 18 June 2023 saa 06:30
Yasuwe :

Tariki 18 Kamena ni umunsi wa 169 mu igize umwaka, hasigaye 196 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1429: Ingabo z’u Bufaransa ziyobowe na Joan of Arc zakubise inshuro iz’u Bwongereza zari ziyobowe na John Fastolf mu gitero cyabereye ahitwa Patay. Ibi byabaye mu ntambara yahuje ibihugu byombi yiswe iy’imyaka ijana “Hundred Years’ War”.

1767: Samuel Wallis, Umwongereza watwaraga ubwato, wageze bwa mbere ku kirwa kinini cya Tahiti kiri mu Nyanja y’Amahoro (Pacific Ocean) afatwa nk’Umunyaburayi wa mbere wageze ku kirwa.

1830: U Bufaransa bwigaruriye Algeria.

1858: Charles Darwin, umushakashatsi ukomeye mu bijyanye n’ihindagurika ry’ibinyabuzima (Evolution) yabonye inyandiko iturutse kwa Alfred Russel Wallace yari ikubiyemo imyanzuro myinshi ijyanye n’ihindagurika n’inkomoko ry’ibinyabuzima mu Isi.

1887: Hashyizwe umukono ku masezerano hagati y’u Budage n’u Burusiya.

1953: Hashinzwe Repubulika ya Misiri, basezera ku butegetsi bwa cyami.

1953: Indege ya gisirikare ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika C-124 yakoreye impanuka mu Mujyi wa Tokyo mu Buyapani ihitana abantu 129.

1954: Pierre Mendès-France yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa.

1979: Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete byashyize umukono ku masezerano yiswe SALT II.

1981: Icyorezo gikomeye cyaje kumenyekana nyuma ko ari SIDA cyagaragariye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California.

1984: Mu Bwongereza, ahitwa Orgreave hakozwe imyigaragambyo itoroshye, abapolisi 5000 bahangana n’abakozi bacukuraga amabuye y’agaciro ahitwa South Yorkshire.

2006: Icyogajuru cya mbere cya Kazakh cyoherejwe mu kirere.

2012: Inkiko Gacaca zasoje imirimo yazo mu Rwanda.

Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi

1877: James Montgomery Flagg.

1942: Thabo Mvuyelwa Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo.

1964: Uday Hussein, umuhungu wa Saddam Hussein wabaye Perezida wa Iraqi.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1673: Jeanne Mance, umwe mu bari abakoloni ba Canada, ni na we washinze Umujyi wa Montreal na Hôtel-Dieu de Montréal, ibitaro bya mbere byashinzwe mu Majyaruguru ya Amerika.

1974: Georgy Zhukov, Marshal mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .