00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 2 Kamena

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 2 June 2023 saa 07:30
Yasuwe :

Tariki 2 Kamena mu mateka, ni umunsi wa 153 mu igize umwaka, hasigaye 212 ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1946: Havutse Repubulika y’u Butaliyani, muri kamarampaka yabaye abaturage b’iki gihugu bahisemo ko igihugu cyabo kiva mu Ngoma ya Cyami kigahinduka repubulika, nyuma y’itorwa ry’iyi mpinduka Umwami Umberto II di Savoia wayoboraga iki gihugu yagannye iy’ubuhungiro.
1953: Habaye umuhango wo kwimika Elizabeth II, bityo aba Umwamikazi w’u Bwongereza, Canada, Australia, New (...)

Tariki 2 Kamena mu mateka, ni umunsi wa 153 mu igize umwaka, hasigaye 212 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1946: Havutse Repubulika y’u Butaliyani, muri kamarampaka yabaye abaturage b’iki gihugu bahisemo ko igihugu cyabo kiva mu Ngoma ya Cyami kigahinduka repubulika, nyuma y’itorwa ry’iyi mpinduka Umwami Umberto II di Savoia wayoboraga iki gihugu yagannye iy’ubuhungiro.

1953: Habaye umuhango wo kwimika Elizabeth II, bityo aba Umwamikazi w’u Bwongereza, Canada, Australia, New Zealand n’ibindi bihugu.

1967: Mu Budage bw’Uburengerazuba hakozwe imyigaragambyo yari igamije kwamagana ukuza k’umuyobozi wa Iran wari ufite izina rya Shah.

Iyi myigaragambyo yaguyemo umunyeshuri wo muri Kaminuza witwa Benno Ohnesorg wishwe na polisi, urupfu rwe ruza kuba intandaro y’ivuka ry’Umutwe w’Iterabwoba wiswe Movement 2 June.

1979: Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cye cy’amavuko cya Pologne, uru rwari rubaye urugendo rukozwe na Papa agiriye mu gihugu cy’Abakominisiti.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1731: Martha Dandridge Custis Washington, yabaye umufasha wa Perezida wa mbere wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George Washington. Muri iki gihe umufasha wa Perezida ahabwa izina rya First Lady mu Cyongereza, gusa mu bihe bye yitwaga Lady Washington.

1972: Wentworth Earl Miller III, azwi cyane ku izina rya Michael Scofield kubera ko yarikoresheje muri filime yitwa Prison Break.

Uyu benshi bazi nka Michael Scofield yavutse uyu munsi mu 1972, avukira mu Bwongereza, avuka kuri se ukomoka muri Leta Zunze Zunze Ubumwe za Amerika, Wentworth Earl Miller II, wari umwarimu n’umunyamategeko. Nyina Joy Marie avuka ahitwa Palm muri Leta ya California akaba na we yari umwarimu w’inararibonye.

Miller ni umugabo ugizwe n’urusobe rw’inkomoko zitandukanye dore ko se yari Umunyamerika ufite inkomoko ku Mugabane wa Afurika, ndetse ukomeje mu bisekuruza bye yari afite amaraso yo muri Jamaica, u Bwongereza, u Budage, u Buyahudi n’amaraso y’ubwoko bw’abantu buzwi nka Cherokee bufatwa nka kavukire yo muri USA.

Nyina afite amaraso atandukanye kuko hakurikijwe ibisekuruza bye usanga afite amasano mu bihugu byinshi bitandukanye birimo u Burusiya, u Bufaransa, u Budage, Syria na Liban.

Gusa iyo Wentworth Earl Miller III, uzwi cyane nka Michael Scofield abajijwe ubwoko afata nk’inkomoko ye asubiza agira ati ”Data ni umwiraburabura, mama ni umuzungu ndumva rero igisubizo ari uko nihariye ubwoko bwanjye, bufata ku mpande zombi.”

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1948: Karl Brand, wari umuganga wihariye wa Adolf Hitler.

1999: Junior Braithwaite, Umunyamuziki ukomoka muri Jamaica.

Bimwe mu bitabo byasohotse

1954: The Man Who Never Was cya Ewen Montagu.

1965: A Pillar Of Iron cya Taylor Caldwell.

1999: The Century cya Peter Jennings, Todd Brewster.

2007: Pearl Harbor cya Newt Gingrich and William R. Forstchen.

1989: All I Really Need To Know I Learned In Kindergarten cya Robert Fulghum.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .