00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 20 Gicurasi

Yanditswe na

Teddy Kamanzi

Kuya 20 May 2022 saa 06:30
Yasuwe :

Tariki 20 Gicurasi ni umunsi wa 141 mu minsi igize umwaka, hasigaye 225 umwaka ukagera ku musozo ugendeye ku ngengabihe ya Grégoire.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

526: Umutingito wibasiye Syria na Antiocha, uhitana abantu ibihumbi 300.

1498: Umushakashatsi Vasco da Gama ukomoka muri Portugal yageze bwa mbere ahitwa Kozhikode mbere hari hazwi ku izina rya Calcut mu Buhinde.

1835: Otto yambitswe ikamba ry’Ubwami, aba Umwami wa mbere w’ibihe bigezweho mu Bugereki.

1902: Cuba yabonye ubwigenge bwayo yibohora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tomas Estrada Palma yahise aba Perezida wa mbere w’iki gihugu.

1983: Hatangajwe bwa mbere ivumburwa rya virusi yaje kugaragara ko ariyo itera SIDA.

Binyujijwe mu kinyamakuru cyandika ibijyanye n’ubumenyi bwa siyansi, uwitwa Luc Montagnier ari kumwe na Robert Gallo batangaje ku mugaragaro aka gakoko gatera SIDA.

Luc Antoine Montagnier yavutse tariki 18 Kanama 1932, avukira mu Bufaransa. Ni umuhanga mu bijyanye n’Ubushakashatsi ku mavirusi. Mu 1982 yasabwe ubufasha n’uwitwa Willy Rozenbaun mu bushakashatsi bwakorwaga mu Bitaro bya Bichat i Paris mu Bufaransa ku bijyanye na virusi yari yarabaye iyobera.

Nyuma byaje kugaragara ko ariyo virusi itera SIDA, muri icyo gihe yitwaga GRIDS (Gay-Related Immune Deficiency) rimwe na rimwe ikitwa gay plague kuko yagaragaraga ku babana bahuje ibitsina.

Mu 1983, itsinda ry’abaganga ryari riyobowe na Montagnier bavumbuye virusi gusa ntibamenya ko ari yo itera SIDA, bahita bayiha izina rya Lymphadenopathy-Associated virus, nyuma hashize umwaka Robert Gallo yemeje ko iyi virusi ariyo itera SIDA.

Mu 2008, uyu mugabo yahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel mu Buvuzi kubera uruhare rukomeye yagize mu bushakashatsi bwashyize ahagaragara virusi itera SIDA.

Muri uwo mwaka yigishaga muri Kaminuza ya Shanghai Jiao Tong mu Bushinwa.

2002: Ubwigenge bwa Timor y’Iburasirazuba bwemewe na Portugal. Iki gihugu ni cyo cyari cyarayikoronije kuva mu 1976.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1935: José Mujica, wabaye Perezida wa Uruguay.

1954: Cindy McCain, Umunyamerikakazi wakoze ubucuruzi akaba n’umufasha wa John McCain.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1506: Christopher Columbus, umuvumbuzi ukomoka muri Espagne.

Christopher Columbus

1989: John Hicks, umugabo w’umuhanga mu bijyanye n’ubukungu ukomoka mu Bwongereza. Uyu ni umwe mu bahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel mu bijyanye n’Ubukungu.

2008: Hamilton Jordan wari ukuriye Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jimmy Carter.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .