00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TARIKI 23 GICURASI

Yanditswe na

Teddy Kamanzi

Kuya 23 May 2023 saa 07:40
Yasuwe :

Tariki 23 Gicurasi ni umunsi wa 144 mu minsi igize umwaka, hasigaye 222 ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1788: Carolina y’Amajyepfo yabaye Leta ya munani yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1805: Napoleon Bonaparte yambitse ikamba ryo kuba Umwami w’u Butaliyani.
1846: Mu ntambara yahuje Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida wa Mexique Mariano Paredesario, yagabye igitero kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bw’ibanga.
1995: Hatangiye ikoreshwa (...)

1995: Hatangiye ikoreshwa rya porogaramu izwi mu ikoranabuhanga yitwa Java.

1998: Muri Ireland y’Amajyaruguru binyuze muri kamarampaka; umunsi wo ku wa Gatanu Mutagatifu waremewe aho iki cyifuzo cyatowe ku majwi 75 ku ijana.

2006: Ikirunga cya Alaskan Strato cyatangiye kuruka.

2008: Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ICJ rwahaye igihembo Middle Rocks wo muri Malaysia na Pedra Branca wo muri Singapour kubera uburyo bakemuye impaka zari hagati y’ibihugu byombi.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1052: Umwami Philp I w’u Bufaransa.

1975: Kim Sung-soo, umukinnyi wa sinema ukomoka mu Koreya y’Amajyepfo.

1986: Ruben Zadkovich, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Australia.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

1125: Henry V, Umwami w’Abami w’i Roma.

1992: Giovanni Falcone, umucamanza w’Umutaliyani.

2009: Roh Moo-hyun, perezida wa 16 wayoboye Koreya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .