00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 25 Gicurasi

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 25 May 2023 saa 07:00
Yasuwe :

Tariki 25, ni umunsi wa 145 mu igize umwaka, hasigaye 220 ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka: 1935: Umunyamerika Jesse Owens wigaga muri Kaminuza ya Ohio mu mikino ngororangingo yahuzaga za kaminuza mu cyitwa Big Ten Conference yesheje icyarimwe imihigo itatu mu rwego rw’Isi.
James Cleveland Owens uzwi cyane ku kazina ka Jesse Owens yari umukinnyi w’imikino ngororangingo ijyanye no kwiruka,no gusimbuka. 1958: Mu Bufaransa General de Gaule yabaye Minisitiri (...)

Tariki 25, ni umunsi wa 145 mu igize umwaka, hasigaye 220 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1935: Umunyamerika Jesse Owens wigaga muri Kaminuza ya Ohio mu mikino ngororangingo yahuzaga za kaminuza mu cyitwa Big Ten Conference yesheje icyarimwe imihigo itatu mu rwego rw’Isi.

James Cleveland Owens uzwi cyane ku kazina ka Jesse Owens yari umukinnyi w’imikino ngororangingo ijyanye no kwiruka,no gusimbuka.

1958: Mu Bufaransa General de Gaule yabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

1963: Muri Ethiyopia mu Murwa Mukuru Addis Ababa, hafunguwe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, OUA (Organisation de l’Unité Africaine).

Imwe mu ntego z’uyu muryango harimo gushyigikira ubumwe n’ubufatanye hagati y’ibihugu bigize Umugabane wa Afurika mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukungu na politiki ihamye dore ko hari mu bihe byo kuva mu bihe by’ubukoloni.

1979: Impanuka y’indege yabereye hafi y’Ikibuga cy’Indege cya O’Hare International Airport muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Chicago ihitana abantu 273.

1997: Muri Sierra Leone, habaye coup d’etat ya gisirikare yakuyeho Perezida Alhaji Ahmad Tejan Kabbah asimburwa na Majoro Johnny Paul Koromah.
Uyu Alhaji Ahmad Tejan Kabbah yayoboye iki gihugu kuva mu 1996 kugera mu 1997 yongera kuyobora iki gihugu mu 1998 kugera mu 2007.

2001: Erik Weihenmayer afite imyaka 32 y’amavuko yabaye impumyi ya mbere yashoboye kugera ku gasongero ku musozi muremure wa Everest.

2002: Indege ya China Airlines Flight 611 yakoreye impanuka mu kirere cya Taiwan ihitana abantu 225.

2004: Abantu bagera ku 1000 bishwe n’imyuzure muri Repubulika ya Dominican na Haiti

1979: Israel yatangiye gusubiza Sinai mu maboko ya Misiri

1966: Abafana ba Peru na Argentina barwaniye ahitwa Lima muri Peru hapfa abagera kuri 248

1938: Alicante muri Espagne harashwe ibisasu byahitanye abantu bagera kuri 313

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1864: Igikomangoma cy’u Bwongereza Helena, umukobwa w’umwamikazi Victoria.

1988: Cameron van der Burgh, ukomoka muri Afurika y’Epfo ukina umukino wo koga.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi:

615: Papa Boniface IV.
1988: Ernst Ruska, Umudage w’umuhanga mu bijyanye n’ubugenge wabiherewe n’igihembo kitiriwe Nobel.

2010: Michael H. Jordan, umunyamerika wakoraga ibijyanye n’ubucuruzi.

Zimwe mu ndirimbo zakunzwe

2017: Despacito ya Luis Fonsi & Daddy Yankee afatanyije na Justin Bieber
2016: Can’t Stop The Feeling ya Justin Timberlake
2015: See You Again: Wiz Khalifa afatanyije na Charlie Puth
2014: All Of Me-John Legend
2013: Can’t Hold Us -Macklemore
2012: Somebody That I Used To Know-Gotye
2011: Rolling In The Deep-Adele
2010: OMG-Usher
2009: Boom Boom Pow -The Black Eyed Peas
2008: Take A Bow- Rihanna
2007 T-Pain - Buy U A Drank (Shawty Snappin’)
2006: SOS-Rihanna
2005: Hollaback Girl-Gwen Stefani

Ibitabo byasohotse

1955: My Philadelphia Father cya Cordelia Drexel Biddle and Kyle Crichton
1986: Adrift cya Steven Callahan
2004: Alexander Hamilton cya Ron Chernow
2009: The Girls From Ames cya Jeffrey Zaslow
1972: The Blue Knight cya Joseph Wambaugh

Ku ifoto ni Alhaji Ahmad Tejan Kabbah wahiritswe ku butegetsi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .