Tariki 26 Gicurasi ni umunsi wa 146 mu igize umwaka, hasigaye 219 ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1864: Montana yabaye imwe muri Leta, zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1879: U Burusiya n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano yiswe ay’i Gandamak ari na yo yemeje ivuka rya Afghan, igihugu kuri ubu kizwi nka Afghanistan.
1889: Bwa mbere Georgia yabaye Repubulika. Nyuma y’isenyuka ry’Ubwami bw’u Burusiya ryatangiye mu 1917, Georgia yahise itangira inzira yo kuba repubulika maze mu 1918 ibigeraho iyobowe na Social Democratic Labour Party, Ishyaka rizwi nka Mensheviks.
1966: British Guiana, ubukoloni bw’Abongereza yabonye ubwigenge nyuma y’imyaka irenga 200 ikolonijwe n’Abongereza maze ihinduka Guyana gusa.
1972: Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya byashyize umukono ku masezerano yiswe "Anti-Ballistic Missile Treaty" yo kureka ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi.
1986: Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe by’u Burayi wagaragaje ibendera ryawo.
2006: Umutingito ukaze wibasiye ikirwa cya Java, giherereye mu Majyepfo ya Indonesias mu Mujyi wa Yogyakarta hafi y’ahitwa Galur. Uyu mutingito wahitanye imbaga y’abantu 5700.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1909: Adolfo López Mateos wabaye Perezida wa Mexique.
1940: Mark Levon Helm, Umunyamuzika ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yari umunyamuziki uvuza ingoma, agacuranga mu itsinda riririmba injyana ya Rock.
1966: Zola Budd, umukinnyi wakinaga umukino ngororangingo ukomoka muri Afurika y’Epfo.
Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi
2001: Moven Enock Mahachi, wabaye Minisitiri w’Ingabo muri Zimbabwe.
2006: Édouard Michelin wari Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Michelin. Uru ruganda rukora ibikoresho nkenerwa mu binyabiziga rwashinzwe mu 1888, rukaba ruifite icyicaro i Clermont-Ferrand mu Bufaransa.
TANGA IGITEKEREZO