00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 3 Kamena

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 3 June 2022 saa 06:30
Yasuwe :

Tariki 3 Kamena mu mateka ni umunsi wa 154 mu igize umwaka, hasigaye 211 ukagera ku musozo.
Hizihizwa umunsi w’abahowe Imana muri Uganda bishwe mu itotezwa ry’abakirisitu ku ngoma y’umwami Mwanga, kuva mu 1885 kugeza mu 1887.
Bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu munsi
1850: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashinzwe Umujyi wa Kansas, uherereye muri Leta ya Missouri.
1962: Indege ya Air France Boeing 707 yakoze impanuka ihitana abari bayirimo bose 130.
1963: Ingabo za Repubulika ya Vietnam (...)

Tariki 3 Kamena mu mateka ni umunsi wa 154 mu igize umwaka, hasigaye 211 ukagera ku musozo.

Hizihizwa umunsi w’abahowe Imana muri Uganda bishwe mu itotezwa ry’abakirisitu ku ngoma y’umwami Mwanga, kuva mu 1885 kugeza mu 1887.

Bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu munsi

1850: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashinzwe Umujyi wa Kansas, uherereye muri Leta ya Missouri.

1962: Indege ya Air France Boeing 707 yakoze impanuka ihitana abari bayirimo bose 130.

1963: Ingabo za Repubulika ya Vietnam y’Epfo zagabye igitero ku bayoboke b’idini ya Buddha barimo bigaragambiriza ahitwa Huế, aho izi ngabo zabateye imyuka iryana mu maso, abantu bagera kuri 67 bashyizwe mu bitaro.

1980: Inkubi y’umuyaga yibasiye Umujyi wa Grand Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yangije ibintu bifite agaciro kagera kuri miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika.

1982: Uwari uhagarariye inyungu za Israel mu Bwongereza, Shlomo Argov yarasiwe mu Mujyi wa London, nyuma yashoboye kurusimbuka uretse ko byamuviriyemo ubumuga.

1984: Hakozwe Operation Blue Star, igikorwa cya Gisirikare cyakozwe n’ingabo z’u Buhinde bitegetswe na Indira Gandhi wari Minisitiri w’Intebe maze bagaba igitero ahitwa Golden Temple mu Mujyi wa Amritsar hagamijwe kwirukana abanyeshuri bayibagamo bo mu bwoko bw’Aba-Sikhs, iki gitero cyageze ku wa 6 uko kwezi kirangira gihitanye gikomerekeje abaturage 5000.

1989: Guverinoma y’u Bushinwa yahereje ingabo ku rubuga rwa Tiananmen, ruherereye mu Mujyi wa Beijing hagamijwe kwirukana abahigaragambirizaga. Mu minsi yakurikiyeho, ubwicanyi bwahabereye buzwi nka Tiananmen Square Massacre. Guverinoma y’u Bushinwa yaje gutangaza ko haguye abagera kuri 261, ariko Croix-Rouge yo itanga umubare w’abarenga 2600.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1844: Garret Hobar, wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1929: Werner Arber, wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu bijyanye n’ubuvuzi.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1975: Ozzie Nelson, Umunyamerika watunganyaga, akayobora ndetse akanakina amafilimi.

1975: Eisaku Sato, wabaye Minisitiri w’Intebe mu Buyapani, wanahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel.

Bimwe mu bitabo byasohotse

1954: The Man Who Never Was cya Ewen Montagu

1999: The Century cya Peter Jennings na Todd Brewster

2007: Pearl Harbor cya Newt Gingrich and William R. Forstchen

1989: All I Really Need To Know I Learned In Kindergarten


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .