Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1808: Umuvandimwe wa Napoléon Bonaparte, witwa Joseph Bonaparte yambitswe ikamba ryo kuba Umwami wa Espagne.
1833: Andrew Jackson yabaye Perezida wa mbere wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika wagendeye muri gari ya moshi.
1844: Hashinzwe Ishyirahamwe ry’Urubyiruko rw’Abakirisitu rizwi nka Young Men’s Christian Association (YMCA) rishingiwe mu Mujyi wa London.
1882: Abantu barenga ibihumbi 100 bapfiriye i Bombay mu Buhinde bazize umuhengeri w’amazi wayogoje ku butaka uturutse mu Nyanja y’Abahinde.
1909: Ingabo z’u Bufaransa zafashe Agace ka Abéché mu Bwami bwa Ouaddaï, muri iki gihe ni muri Tchad.
1912: Hatangiye iruka ry’Ikirunga cya Novarupta muri Leta ya Alaska.
1939: Adolf Hitler yatangarije mu ruhame ko asabye Ingabo z’u Budage zari zaragiye kuba abakorerabushake mu ntambara y’abaturage ya Espagne zagaruka mu gihugu.
1946: Hashinzwe Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amaboko wa Basketball, rishingirwa mu Mujyi wa New York.
1946: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zatangiye imibanire ishingiye kuri dipolomasi na Argentina.
1971: Mu ntambara ya Vietnam, Ingabo za Australia zatangiye gukozanyaho na Vietnam igendera ku mahame ya gikomonisite (Vietnam ya Ruguru).
1993: Bwa mbere binyuze mu matora, Mongolia yabonye Perezida.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1502: Umwami Yohani III wa Portugal.
1934: Umwami Albert II w’u Bubiligi.
1978: Joy Enriquez, umuririmbyi w’Umunyamerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1968: Robert F. Kennedy, umuvandimwe wa Perezida John Fitzgerald "Jack" Kennedy.
1968: Randolph Churchill, umuhungu wa Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Bimwe mu bitabo byasohotse
1973: Breakfast of Champions cya Kurt Vonnegut.
1997: The Ranch cya Danielle Steel.
2005: Coach cya Michael Lewis.
1977: A Book Of Common Prayer cya Joan Didion.
TANGA IGITEKEREZO