00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 24 Gicurasi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 24 May 2021 saa 07:47
Yasuwe :

Tariki ya 24 Gicurasi ni umunsi wa 144 w’umwaka usanzwe, usigaje iminsi 221 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi byaranze iyi tariki

1086: Itorwa rya Papa Victor III.

1814: Pie VII yageze i Roma nyuma yo gufungirwa i Fontainebleau na Napoléon wayoboraga u Bufaransa.

1830: Hafunguwe imwe mu nzira za mbere za Gari ya Moshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihuza Baltimore na Ohio Railroad; Baltimore na Ellicott City, Maryland.

1844: Hoherejwe Telegaramu ya mbere yanditse mu magambo y’impine. Yoherejwe na Samuel Morse. Yavugaga iti "Qu’est-ce que Dieu a forgé?"

1873: Patrice de Mac-Mahon yabaye Perezida w’u Bufaransa.

1993: Ubwigenge bwa Érythrée.

Abavutse kuri uyu munsi

1686: Daniel Gabriel Fahrenheit, Umunyabugenge wavumbuye igipimo cy’ubushyuhe, guhabwa izina rye.

1933: Réal Giguère, Umunyamakuru wa Radio na Televiziyo i Québec.

1937: Archie Shepp, umucuranzi wa Jazz w’Umunyamerika.

1966: Éric Cantona, Umufaransa wakanyujijeho mu mupira w’amaguru.

1978: Rose, Umuririmbyikazi w’Umufaransa. Amazina ye nyakuri ni Keren Meloul.

1979: Tracy McGrady, umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerika.

Abatabarutse kuri uyu munsi

189: Papa Éleuthère.

1085: Papa Grégoire VII, yari Papa wa 155.

2007: Paul Morelle, Umwanditsi w’ibitabo w’Umufaransa.

2008: Jimmy McGriff, Umunyamuziki wa Jazz w’Umunyamerika.

Jimmy McGriff, Umunyamuziki wa Jazz w’Umunyamerika yavutse kuri uyu munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .