Tariki ya 4 Kamena ni umunsi wa 155 w’umwaka usanzwe, usigaje iminsi 210 ukagera ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku bana b’inzirakarengane bahuye n’ihohoterwa.
Bimwe mu byaranze uyu mwaka
1831: Léopold Ier yatorewe kuba Umwami w’u Bubiligi.
1936: Léon Blum yatorewe kuba Perezida w’Inama Nkuru y’u Bufaransa.
1947: Umwanzuro No 26 w’Akanama k’Umutekano ka Loni ku birebana n’ibibazo ry’ishyira mu bikorwa ry’ibyemezo.
2012: Abantu bitwaje intwaro bishwe 11 mu Mujyi wa Torreón, Coahuila
1989: Gaz yaraturitse yica ababarirwa mu 100 hafi ya gari ya moshi ebyiri z’abagenzi muri URSS
1928: Perezida w’u Bushinwa, Zhang Zuolin yishwe n’Abayapani
1926: Ignacy Moscicki yabaye Perezida wa Pologne
1919: Igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi cyateye Costa Rica.
1912: Massachusetts yabaye leta ya mbere mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho umushahara fatizo.
1958: Charles de Gaulle yavugiye imbwirwaruhame muri Algeria.
1970: Ubwigenge bwa Tonga.
2001: Gyanendra Bir Bikram Shah Dev yambitswe ikamba ry’Ubwami bwa Népal.
2004: Pasteur Bizimungu wigeze kuyobora u Rwanda yakatiwe gufungwa imyaka 15.Yahawe imbabazi mu 2007.
Abavutse kuri uyu munsi
1738: George III, Umwami w’u Bwongereza. Yatabarutse ku wa 29 Mutarama 1820.
1771: Charles Antoine Morand, umusirikare w’Umufaransa.
1894: La Bolduc, umunyamuziki w’Umunya-Canada.
1915: Modibo Keïta, Perezida wa mbere wa Mali kuva mu 1960 kugeza mu 1968. Yatabarutse ku wa 16 Gicurasi 1977.
1916: Robert Furchgott, Umunyamerika w’umuhanga mu Butabire n’Ubumenyi bw’ibinyabuzima, wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu buvuzi. Yatabarutse ku wa 19 Gicurasi 2009.
1965: Shannon Walker, Umunyamerika w’umuhanga mu byogajuru.
1971: Joseph Kabila Kabange, Perezida wa Congo Kinshasa.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
756: Shōmu, Umwami w’Abami wa 45 w’u Buyapani.
1206: Adèle de Champagne, Umwamikazi w’u Bufaransa.
1937: Ekaterina Guorguievna Gueladzé, nyina wa Joseph Staline.
1941: Guillaume II, Umwami w’Abami wa nyuma w’u Budage, yategetse kuva mu 1888 kugeza mu 1918.
1973: Maurice René Fréchet, Umunyamibare w’Umufaransa.
1997: Ronnie Lane, umunyamuziki w’Umwongereza (Small Faces).
2002: Fernando Belaúnde Terry, Perezida wa Pérou kuva mu 1963 kugeza mu 1968, yongeye kuba Perezida kuva mu 1980 kugeza mu 1985.
Bimwe mu bitabo byasohotse
1954: The Man Who Never Was cya Ewen Montagu
1965: A Pillar Of Iron cya Taylor Caldwell
1999: The Century cya Peter Jennings, Todd Brewster
2007: Pearl Harbor cya Newt Gingrich and William R. Forstchen
1989: All I Really Need To Know I Learned In Kindergarten cya Robert Fulghum
TANGA IGITEKEREZO