00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 14 Kamena

Yanditswe na
Kuya 14 June 2023 saa 07:00
Yasuwe :

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1868 : Havutse Karl Landsteiner, wavumbuye ubwoko bw’amaraso (Blood Groups-Groupes Sanguins), abantu bose batuye isi basangiye. Abashakashatsi bagenzi be bamwamaganye bavuga ko abatuye isi bose badashobora guhurira ku bwoko bw’amaraso bumwe gusa, bagaragaza n’impamvu bumwe mu bwoko yitaga bumwe butabasha gukorana. Yujuje ubushakashatsi bwe agaragaza ibyo yise "Rhésus", buri bwoko bw’amaraso bukayigiramo ibyiciro bibiri. Yahawe igihembo Nobel mu w’1930. (...)

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1868 : Havutse Karl Landsteiner, wavumbuye ubwoko bw’amaraso (Blood Groups-Groupes Sanguins), abantu bose batuye isi basangiye. Abashakashatsi bagenzi be bamwamaganye bavuga ko abatuye isi bose badashobora guhurira ku bwoko bw’amaraso bumwe gusa, bagaragaza n’impamvu bumwe mu bwoko yitaga bumwe butabasha gukorana. Yujuje ubushakashatsi bwe agaragaza ibyo yise "Rhésus", buri bwoko bw’amaraso bukayigiramo ibyiciro bibiri. Yahawe igihembo Nobel mu w’1930.

1928 : Havutse Ernesto Che Guevara, impirimbanyi y’impinduramatwara. Ntiyaraniraga husa impinduka mu gihugu cye, ahubwo n’ahandi hose yiyambazwaga mu rugamba rwo kwigobotora, ntiyatindiganyaga kubagoboka. Che Guevara azwi cyane mu ntambara yarwananyemo igihe kitari gito na Fidel Castro.

14/06/0323 ( Mbere y’ivuka rya Yezu) : Hatabarutse Alexandre Le Grand / Alexander the Great, aguye i Babiloni. Yari Umwami w’Abami w’Abagiriki, akaba umwe mu bantu bacye cyane bihaye gahunda yo kwigarurira isi kandi bakayigeraho. Bamwe mu banditsi bavuga ko yaba yaratabarutse kuwa 13 Kamena.

Itegeko ribuza kororoka abafite inenge n’uburwayi buhererekanywaManual word wrap

14/06/1933 : Leta y’u Budage yashyizeho itegeko ribuza kororoka kw’abantu bafite uburwayi bibasha guhererekanywa mu rubyaro (maladies héréditaires). Iryo tegeko ryagenaga ko abantu bose bagaragaweho iki kibazo bagomba kubuzwa ububasha bwo gusama no gutera inda (stérilisation), bigakorwa mu buhanga bwa kiganga. Iri tegeko « Gesetz zur Verhinderung der Nachkommenschaft für Menschen mit Erbkrankheiten” ryanakoreshejwe ku banyarugomo rukomeye, abicanyi, abanyabyaha ruharwa, abasinzi ba cyane n’abanywi b’ibiyobyabwenge).

Ibi byose byakorwaga hagamijwe ko Abadage bose bagomba kuvuka batagaragaraho umuze no kurwaragurika, kandi bakazasigara ari bwo bwoko bwonyine bw’ibihangange mu biremwa muntu. Gusa batinyaga abayahudi, kuko nabo babakekagamo ububasha butari ubusanzwe.

1940 : Nibwo u Budage bwafunguye ku mugaragaro inkambi ya Auschwitz, yahotorerwagamo Abayahudi, n’abo bahuje imyumvire. Uyu munsi ni nabwo Ingabo z’u Budage zigaruriye u Bufaransa, muri gahunda ya Hitler yo kwigarurira isi yose, ahereye ku bihugu by’ibihangange.

1972: I New York, indege McDonnell Douglas DC-8 y’Abayapani yahagiriye impanuka, ihitana abantu 82 harokoka batatu.

1991: Nyuma y’imyaka isaga 600 ikirunga Pinatubo cyo muri Philippines gisinziriye cyaratunguranye, mu kuruka kwacyo hihitana abantu 300. Nyamara abahanga mu bumenyi bw’ibirunga bemezaga ko ari kimwe mu birunga byazimye burundu. Kuba kitarahitanye benshi, byatewe n’uko kidaturiwe, ku mpamvu z’uko abaturage ba Philippines batagishira amakenga, nka hamwe mu haruhukira imyuka y’abapfuye (abazimu).

1999: Nibwo Thabo Mbeki yatorewe kuba Perezida wa Afurika y’Epfo.

2000: Bwa mbere nyuma y’imyaka irenga 40, habayeho guhura kw’abakuru b’ibihugu bivandimwe ariko bizirana urunuka, Korea ya Ruguru na Korea y’Epfo. Hari hagamijwe kongera kubanisha amahoro ibihugu byombi, ariko icyabashije kugerwaho mu byo basinyiye ni uguhererekanya imfungwa nazo zitari zose, ubundi bakomeza kuzirana no kutavuga rumwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .