00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 19 Gicurasi

Yanditswe na

Teddy Kamanzi

Kuya 19 May 2023 saa 08:00
Yasuwe :

Tariki 19 Gicurasi mu mateka, ni umunsi wa 140 mu igize umwaka, hasigaye 226 ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1568: Umwamikaza Elizabeth I wo mu Bwongereza yategetse ko Umwamikazi wa Ecosse Mary afungwa.
1828: Uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Quincy Adams yasinye itegeko rirengera abakora imyenda mu biti bo muri USA.
1897: Umwanditsi wo muri Ireland, Oscar Wilde yafunguwe ava mu buroko bwa Reading Gaol Prison.
1934: Zveno n’ingabo za Bulgaria bakoze (...)

Tariki 19 Gicurasi mu mateka, ni umunsi wa 140 mu igize umwaka, hasigaye 226 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1568: Umwamikaza Elizabeth I wo mu Bwongereza yategetse ko Umwamikazi wa Ecosse Mary afungwa.

1828: Uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Quincy Adams yasinye itegeko rirengera abakora imyenda mu biti bo muri USA.

1897: Umwanditsi wo muri Ireland, Oscar Wilde yafunguwe ava mu buroko bwa Reading Gaol Prison.

1934: Zveno n’ingabo za Bulgaria bakoze coup d’etat, bimika Kimon Georgiev nka Minisitiri w’Intebe mushya.

1943: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Winston Churchill na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Franklin D. Roosevelt bemeje ko kuva mu 1944 ku wa 1 Gicurasi bazajya bizihizaho, umunsi w’igitero cy’i Normandie.

1974: Valery Giscard d’Estaing yatorewe kuyobora u Bufaransa.

1991: Croatia yahawe ubwigenge binyuze muri kamarampaka.

2019: Igisasu cyatewe ku modoka yari itwaye ba mukerarugendo bo muri Afurika y’Epfo hafi ya Grand Egyptian Museum muri Giza MU Misiri gisiga abagera kuri 14 bakomeretse

2018: Ingabo z’u Burusiya zagabye ibisasu bigera kuri 43 ku ngabo za Ukraine mu gace ka Donbas hakorereka batatu abandi babiri barapfa.

2014: Abashinwa babiri bashimuswe bakuwe mu kirombe cya Cuivre muri Burma

2005: Abashakashatsi bavumbuye ko umutingito wo mu Nyanja y’Abahinde wabaye mu 2004 ari wo wamaze igihe kirekire kurusha iyindi mu mateka, igihe kingana n’iminota 10 mu gihe iyabanje itararengeje amasegonda.

2003: Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kwegura ku mirimo ye kugira ngo abashe kwita ku mugore we mushya no gukora mu rwego rw’abikorera

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1939: Francis Richard ’Dick’ Scobee, Umunyamerika w’inzobere mu bijyanye n’inyenyeri.

1970: Jason Gray-Stanford, umukinnyi wa Sinema ukomoka muri Canada.

1989: Jasmine, umuhanzikazi wo mu Buyapani.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

1296: Papa Celestine V.

1998: Sōsuke Uno, wari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani.

2002: John Gorton, wari Minisitiri w’Intebe muri Australia.

Ibitabo byasohotse

2015: Dealing With China cyanditswe na Henry M. Paulson Jr

1955: Run Silent, Run Deep cyanditswe na Edward L. Beach

1970: The Gang That Couldn’T Shoot Straight cyanditswe na Jimmy Breslin

2014: David And Goliath cyanditswe na Malcolm Gladwell

2010: Oprah cyanditswe na Kitty Kelley

John Gorton

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .