00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 27 Gicurasi

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 27 May 2022 saa 05:30
Yasuwe :

Tariki 26 Gicurasi ni umunsi wa 147 mu igize umwaka, hasigaye 218 ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1610: Hanyonzwe François Ravaillac wari warahitanye Umwami Henry IV.
1910: Hatabarutse Robert Koch, (médecin et microbiologiste), ni we wavumbuye agakoko gatera igituntu. Yanabiherewe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel (1905).
1921: Nta mategeko y’umuhanda yabagaho mu Burayi. Uyu munsi ni bwo hasohotse iteka rishyiraho "Code de la route" mu Bufaransa, ibindi bihugu (...)

Tariki 26 Gicurasi ni umunsi wa 147 mu igize umwaka, hasigaye 218 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1610: Hanyonzwe François Ravaillac wari warahitanye Umwami Henry IV.

1910: Hatabarutse Robert Koch, (médecin et microbiologiste), ni we wavumbuye agakoko gatera igituntu. Yanabiherewe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel (1905).

1921: Nta mategeko y’umuhanda yabagaho mu Burayi. Uyu munsi ni bwo hasohotse iteka rishyiraho "Code de la route" mu Bufaransa, ibindi bihugu by’u Burayi biboneraho.

1926: Ni bwo intambara ya RIF yasojwe, ubwo Mohamed ibn al-Karim al-Khattabi yari amaze kwishyira mu maboko y’Ingabo z’Abafaransa bari bahanganye, nyuma yo kubona abarwanyi be bashiriye ku rugamba ari nta n’ibikoresho bihagije bagifite.

Uyu mugabo aracyafatwa nk’intwari y’ikirenga muri Maroc. Mu buzima bwe nk’indwanyi yahanganye bikomeye n’Ingabo z’u Bufaransa na Espagne zashakaga kwigarurira ibihugu by’Amajyaruguru ya Afurika, bageza n’ubwo bamwitirira gukoreshwa n’imbaraga zidasanzwe kuri iyi Si (Forces surnaturelles).

Imirwanire ye yihariye yabereye icyitegererezo abarwanyi bageze ikirenge mu cye, nka Ho Chi Minh, Mao Zedong na Ernesto Che Guevara.

Iteme rihebuje ayandi

1937: Hafunguwe iteme ridasanzwe ryiswe Golden Gate Bridge, rihuza Centre San Francisco na Sausalito. Ryareshyaga n’ibilometero bibiri, rifite ubugari bwa metero 27, rikaba muri metero 230 hejuru y’amazi. Ni ryo rikomeye ryabayeho mbere y’andi yose y’ubu bwoko.

1965: Inter de Milan yisubije byikurikiranya igikombe cya Champions League imaze gutsinda Benfica 1 - 0.

1967: Muri Nigeria, Intara y’Uburasirazuba yarigometse ivuga ko ihindutse Repubulika yigenga ya Biafra.

1976: Ni bwo Général Eanès yatowe nka Perezida wa Portugal.

1977: Indege Ilyushin 62 ya Kompanyi Aeroflot, yasandariye i Havane ihitana abantu 68, harokoka babiri.

1999: Ni bwo Slobodan Milosevic, wahoze ayobora Yougoslavie, yagejejwe imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ngo yisobanure ku byaha aregwa byo guhohotera ikiremwamuntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .