00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ramaphosa yanze kwegura

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 4 December 2022 saa 07:00
Yasuwe :

Umuvugizi wa Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yatangaje ko ataza kwegura, ahubwo ko ateganya kwiyamamariza manda ya kabiri, nubwo akomeje gushyirwa ku gitutu.

Ramaphosa ashijwa ko yabitse amafaranga meshi mu rwuri rwe, aza kwibwa maze arabihishira.

Umuvugizi we Vincent Magwenya yagize ati "Perezida Ramaphosa ntabwo agiye kwegura hashigiwe kuri raporo idafatika.”

"Biri mu nyugu z’igihe kirekire no mu kurengera demokarasi yacu iteganywa n’itegeko nshiga, binarenze ubutegetsi bwa Ramaphosa kuba iyi raporo yahinyuzwa.”

Ibi bibazo byavutse muri Kamena, ubwo uwahoze ayobora urwego rw’iperereza muir Afurika y’Epfo, Arthur Fraser, yatagaga ikirego kuri polisi ko perezida yahishiriye ubujura bwa miliyoni $4 zibwe mu rugo rwe ruba mu rwuri rwa Phala Phala mu 2020.

Ramaphosa yemeye ko ubwo bujura bwabayeho, ariko avuga ko amafaraga yibwe ari $580,000 aho kuba miliyoni $4.

Ni mafaranga yavuze ko yavuye mu mbogo zagurishijwe, ariko itsinda ryahawe kwiga icyo kibazo ryaje kuvuga ko harimo ugushidikanya ko iryo gurisha ryabayeho.

Ibyavuye mu isesengura ry’ako kanama byashyikirijwe inteko ishinga amategeko, ari nayo igomba kubisuzuma.

Hari abashinja Ramaphosa ko ariya mafaranga ashobora kuba yaravuye muri ruswa cyangwa ibindi byaha by’iyezandonke.

Biteganyijwe ko Ramaphosa agomba kugirana inama n’abayobozi ba ANC kuri iki Cyumweru o ku wa Mbere, mu gihe n’imbere mu ishyaka hari abamusaba kwegura.

Mu ishyaka ANC harimo ibice byinshi, aho kimwe gishyigikiye Jacob Zuma wahoze ari perezida, n’ikindi gishyigikiye Ramaphosa.

Biteganywa ko Ramaphosa azahatanira gukomeza kuyobora ishyaka ANC mu matora ari imbere, ahanganye na Zweli Mkhize wahoze ari Minisitiri w’ubuzima, na we wigeze gushinjwa ibyaha bya ruwa.

Perezida Ramaphosa yatangiye gusabirwa kweguzwa nyuma yo guhishira ubujura mu rwuri rwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .