Perezida William Ruto yihanganishije imiryango yabuze ababo muri iyo mpanuka ndetse yemeza ko igihugu kibuze abantu b’ingenzi ariko anifuriza babiri bakomeretse gukira vuba.
Yavuze ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu amabendera ya Kenya, iry’igisirikare cya Kenya ndetse n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba agomba kururutswa muri Kenya no muri za Ambasade zayo mu guha icyubahiro aba basirikare babuze ubuzima.
Ati “Uyu munsi saa munani n’iminota 20 igihugu cyacu cyagize impanuka ikomeye y’indege. Mbabajwe no gutangaza urupfu rwa Gen Francis Omondi Ogalla wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya. Yari kumwe n’abandi basirikare 11 icyenda bapfana nawe abandi babiri barakomereka.”
Abandi bapfanye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo barimo Brigadier Swale Saidi, Colonel Duncan Keittany, Lieutenant Colonel David Sawe, Major George Benson Magondu wari utwaye indege, Captain Sora Mohamed, Captain Hillary Litali, Senior Sergeant John Kinyua Mureithi, Sergeant Cliphonce Omondi na Sergeant Rose Nyawira.
Yakomeje agaragaza ko Umugaba Mukuru w’Ingabo yari yavuye i Nairobi mu gitondo agiye gusura ingabo zoherejwe mu Majyaruguru mu butumwa bwa Malisha Uhalifu no kugenzura uko imirimo yo kuvugurura amwe mu mashuri muri ako gace irimo gukorwa.
Gen Ogolla yinjiye mu ngabo za Kenya muri Mata 1984. Yagizwe Umugaba Mukuru wazo mu 2023, asimbura Gen (Rtd) Robert Kibochi wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!