00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agathon Rwasa wambuwe ishyaka, yitabaje urukiko

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 April 2024 saa 05:15
Yasuwe :

Umunyapolitiki Agathon Rwasa washinze ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi yatangaje ko yitabaje urukiko kugira ngo rumusubize iri shyaka yambuwe.

Abarwanashyaka ba CNL bigumuye kuri Rwasa guhera mu 2023 baherutse gutora Nestor Girukwishaka nk’Umuyobozi Mukuru w’iri shyaka. Ni igikorwa cyabereye mu Nteko Rusange yabereye i Ngozi tariki ya 10 Werurwe 2024.

Iri tora ryabaye nyuma y’aho Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Martin Niteretse yangiye Rwasa gukoranya Inteko Rusange yari igamije gukemura amakimbirane ari hagati mu ishyaka.

Mu kiganiro na Urugendo News, Rwasa yatangaje ko atatunguwe no kwambura CNL kuko Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Revelien Ndikuriyo, yari yaramuburiye mbere ko nadakorana n’ubutegetsi, azabihomberamo.

Yagize ati “Ibiriho uyu munsi, uyoboye CNDD-FDD yarabivuze, ko nsabwa kuba inshuti ya CNDD-FDD cyangwa nkinjiramo, niba duharanira bimwe, ngo bitaba ibyo ibizaba nzabibona. Bisobanura ko nta wundi usabwa kugira uruhare muri politiki, keretse CNDD-FDD. Iyo ni gahunda bafite kuva na kera.”

Rwasa yabajijwe niba ashobora kuganira na Girukwishaka wamusimbuye, asubiza ko bidashoboka kuko uyu Muyobozi mushya wa CNL akoreshwa n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.

Ati “Twebwe twashinze urubanza mu rukiko rubishinzwe. Kandi twibaza ko niba ubucamanza bwigenga koko, ni ho tuzabibonera. Kuko Inteko Rusange ya CNL itumwaho n’Umukuru w’ishyaka. Niba ari Minisitiri wayitumyeho, niba ari nde, hishwe amategeko y’igihugu, hishwe amategeko y’ishyaka.”

Yasobanuye ko natsinda urubanza, azitabira amatora yo mu 2025 ahagarariye CNL, kandi ko natsindwa, azashaka ubundi buryo ayitabira. Ati “Icyo twemerera Abarundi ni uko, uko bizagenda kose tuzaba turi muri ayo matora.”

CNL iri mu mashyaka yemerewe gukorera mu Burundi kuva muri Gashyantare 2020. Ikomoka kuri FNL Amizero y’Abarundi na yo yashinzwe na Rwasa muri Nzeri 2018.

Nestor Girukwishaka ni we wasimbuye Rwasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .