00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso yirukanye abadipolomate b’u Bufaransa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 April 2024 saa 12:14
Yasuwe :

Leta y’inzibacyuho ya Burkina Faso yirukanye abadipolomate batatu b’u Bufaransa, ibashinja kujya mu "bikorwa bigamije gukuraho inzego" zemewe n’amategeko.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho tariki ya 1 Ukuboza 2023, inzego zishinzwe umutekano muri Burkina Faso zitaye muri yombi Abafaransa bane bakekwagaho kuba intasi z’u Bufaransa, nubwo bwo bwabihakanye.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko tariki ya 16 Mata 2024 Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Burkina Faso yahaye aba badipolomate amasaha 48 yo kuba bavuye ku butaka bw’iki gihugu.

Ntabwo iyi Minisiteri yasobanuye inzego aba badipolomate baba bari bagambiriye gukuraho. Ikizwi ni uko u Bufaransa ari kimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byagaragaje ko bidashyigikiye ubuyobozi bw’abasirikare bo muri Afurika bahiritse ubutegetsi.

Umubano w’ibihugu byombi wazambye kuva muri Nzeri 2022, ubwo Captain Ibrahim Traoré yajyaga ku butegetsi, akuyeho Paul-Henri Sandaogo Damiba.

Icyo gihe uyu musirikare yasheshe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi byari byaragiranye kuva mu 1961, yirukana Ambasaderi w’u Bufaransa.

Capt Traoré yatangije ubufatanye bushya hagati y’igihugu cye n’u Burusiya busanzwe budacana uwaka n’u Bufaransa, ndetse na Leta y’inzibacyuho ya Mali na Niger; na zo ziyobowe n’abasirikare bakoze ‘coup d’états’.

Capt Traoré ntiyumvikana na Leta y'u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .