00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege yari itwaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya yakoze impanuka

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 April 2024 saa 04:58
Yasuwe :

Kajugujugu yari irimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Général Francis Omondi Ogolla, yakoze impanuka ikomeye kuri uyu wa 18 Mata 2024, irashya irakongoka.

Ikinyamakuru The Citizen cyasobanuye ko iyi ndege yakoreye impanuka ku mupaka wa Kaben-Cheptulel, hagati y’akarere ka Elgeyo Marakwet na West Pokot.

Ibinyamakuru byo muri Kenya byemeje ko Gen Ogolla yari ayirimo hamwe n’abandi bantu bagera ku munani. Abo byemezwa ko bapfiriye muri iyi mpanuka ni batanu gusa imyirondoro yabo ntiramenyekana.

Hari ubwoba ko Gen Ogolla yaba yapfiriye muri iyi mpanuka ariko nta rwego na rumwe rwo muri Kenya ruragira icyo rutangaza kuri iyi mpanuka.

Gen Ogolla yinjiye mu ngabo za Kenya muri Mata 1984. Yagizwe Umugaba Mukuru wazo mu 2023, asimbura Gen (Rtd) Robert Kibochi wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Kajugujugu yarimo Gen Ogolla n'abandi bataramenyekana yahiye, irakongoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .