00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumwa ya Loni muri Libya yeguye kubera kunanizwa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 April 2024 saa 08:53
Yasuwe :

Abdoulaye Bathily wari ukuriye ubutumwa bwa Loni muri Libya (Minul) yeguye kuri uyu wa Kabiri kubera icyo yise kunanizwa, kwaturutse ku bari mu myanya y’ubutegetsi bashyira inyungu zabo imbere kurusha iz’igihugu.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Bathily yashyikirije Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres ubwegure bwe, nyuma y’amezi 18 agerageza gushakira igisubizo ibibazo bya politiki bimaze igihe muri Libya.

Kuva mu 2011 ubwo Muammar Gaddafi yavanwaga ku butegetsi akicwa, Libya yinjiye mu bihe bigoye aho igihugu gisa nk’icyabuze ukiyobora. Ni igihugu cyacitsemo ibice bibiri aho Guverinoma imwe ikorera mu mujyi wa Tripoli indi igakorera mu Burasirazuba mu mujyi wa Benghazi.

Bathily yavuze ko bibabaje kuba abaturage barambiwe kubaho nta cyerecyezo igihugu gifite nyamara abanyapolitiki bakaba batabashaka.

Ati “Birababaje cyane kuba abaturage ba Libya bashaka kuva muri ibyo bibazo ariko Loni ikaba nta buryo bwo kubafasha ifite.”

Yakomeje agira ati “Bica intege kubona abantu bari mu myanya y’ubutegetsi bashyira inyungu zabo imbere kurusha iz’igihugu cyabo. Ubusambo bw’abari ku butegetsi kuri ubu butuma nta gihinduka.”

Yavuze ko inshuro nyinshi yagerageje guhuriza hamwe impande zitavuga rmwe ngo zishakire igihugu umurongo ariko bikaba bisa nk’ibyananiranye.

Bathily yeguye nyuma y’uko no mu Ugushyingo 2021 uwari wamubanjirije muri uwo mwanya Jan Kubis yeguye ku mpamvu zijya gusa nk’izo.

Abdoulaye Bathily yavuze ko yeguye kubera kunanizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .