Iki cyemezo cyafashwe na komisiyo y’umutwe w’abadepite ishinzwe igisirikare, ubutasi n’ububanyi n’amahanga muri iyi nteko, kuri uyu wa 16 Mata 2024, nyuma y’aho isuzuma rigaragaje ko nta bumenyi afite ku nshingano yahawe n’ahantu azakorera.
Abagize iyi komisiyo tariki ya 11 Mata bahase ibibazo Githinji mbere y’uko bemeza cyangwa banga ukugenwa kwe kuri uyu mwanya.
Mu byo yavuze, harimo ko “umusaruro mbumbe wa Goma ungana n’umubare w’abaturage bose ba RDC”, igihugu gituwe n’ababarirwa muri miliyoni 100.
Ubwo Githinji yabazwaga ibihugu bihana imbibi na RDC, yasubije ko harimo na Malawi. Yabajijwe niba azi EACRF, umutwe w’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba zabaga muri iki gihugu, asubiza ko atawuzi.
Depite Yusuf Hassan, ashingiye ku bisobanuro yahawe, yagize ati “Icyo ufite ni uko warangije amashuri yisumbuye kandi uburararibonye ufite mu ukazi ni ubwo kuyobora sitasiyo ya peteroli. Ntabwo nzi uko waje ku rutonde rw’abagenwe. Wazashobora gukora ute aka kazi?”
Perezida w’iyi komisiyo, Nelson Koech, yaramubwiye ati “Birababaje ko ubona amahirwe yo kuza imbere ya komisiyo, ntugire icyo uvuga. EACRF ni ikintu cy’ingenzi kuri wowe mu gihe ugiye muri RDC. Kimwe yari iyigize. None utekereza ari iki uzafasha?”
Charles Githinji yagaragaje ko yakomeje amasomo muri kaminuza, mu icungamari, ariko abadepite basanze yararangije amashuri yisumbuye gusa mu 1999.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!