00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya igiye guhagurukira moto ziteza impanuka n’imfu mu mihanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 17 April 2024 saa 07:21
Yasuwe :

Minisiteri ishinzwe Imihanda n’Ubwikorezi muri Kenya yatangaje ko umuti wakemura ikibazo cy’impanuka zo mu mihanda zihitana abantu benshi ari ukunoza imikorere ya moto, abantu bazigendaho bakajya bambara casque.

Imfu z’abantu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda muri Kenya kenshi zikomoka ku myitwarire y’abatwara moto mu gihugu hose.

Imibare igaragaza ko abantu bahitanwa n’impanuka muri Kenya, 38% ari abanyamaguru, 32% ari abatwara moto na ho abagenzi bakoresha binyabiziga bapfa ni 26%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imihanda n’Ubwikorezi, Onesimus Kipchumba Murkomen yatangaje ko kugira ngo impanuka zigabanyuke bisaba gukemura ikibazo cya moto.

Ati “Niba dushaka kugabanya impanuka, yewe na bimwe by’abagenzi bagongwa buri munsi mu Mujyi wa Nairobi no ku bindi bice by’igihugu, tugomba kuvugurura urwego rw’abatwara moto.

“Ni gute ibihugu duturanye bashoboye gushyira ku murongo urwego rw’abatwara moto ku buryo umuntu abyibwiriza akambara casque, yewe n’umugenzi, ariko waza muri Nairobi ukabwira ba bakobwa bacu ko bagomba kwambara casque azakubwira ngo iranuka, iranyangiriza umusatsi. Ni iki gifite agaciro ari umusatsi wawe cyangwa ubuzima bwawe?”

Yanavuze ko mu gihe umuntu akoze impanuka yambaye casque nibura aba afite amahirwe yo kurokoka, kuko ibikomere byinshi bijya ku mutwe kandi biba bigoye kubivura.

Murkomen yavuze ko hagomba gushyirwa imbaraga mu gusana imihanda mu bice bitandukanye by’igihugu kuko ngo mu gihugu hose hari imihanda ireshya na kilimetero 4000 yatawe na ba rwiyemezamirimo itarangiye, ahanini bivuye ku kibazo cy’ingengo y’imari ya miliyari 165 z’amashilingi ya Kenya atarabonekeye igihe.

Moto zo muri Kenya zifite uruhare runini mu mfu z'abagwa mu mpanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .