00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe wa RDC ateganya kugabanya umubare w’abagize guverinoma

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 April 2024 saa 04:02
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa Tuluka, yagaragaje ko ateganya gukora impinduka muri guverinoma zirimo kugabanya umubare w’abayigize.

Mu kiganiro n’abanyapolitiki bo mu mashyaka atandukanye barimo Michel Sama Lukonde, Vital Kamerhe, Modeste Bahati Lukwebo na Jean Pierre Bemba, Suminwa yabamenyesheje ko ikindi ateganya ari ukugabanya ibyo abagize guverinoma bahabwa.

Nk’uko Radio Okapi yabitangaje kuri uyu wa 16 Mata 2024, Suminwa ashaka kongerera imbaraga gahunda z’iterambere muri teritwari 145 zose zigize igihugu.

Ikindi ateganya ni ugushyira muri guverinoma inyangamugayo zubahiriza amategeko ndetse n’abafite ubumenyi bukenewe muri buri Minisiteri, ku buryo bazabasha gukora inshingano zabo nk’uko abibifuzaho.

Ni gahunda yashyigikiwe n’aba banyapolitiki bose, bagaragaje ko izafasha inzego z’igihugu gusaranganya ububasha, inagabanyirize igihugu umutwaro w’amafaranga menshi yashyirwaga muri guverinoma.

Ubusanzwe, abagize Guverinoma bahembwa umushahara w’amadolari ya Amerika arenga 2.726, hatabariwemo ibindi bemererwa n’amategeko birimo imodoka nziza n’inzu zo kubamo.

Tariki ya 1 Mata 2024 ni bwo Perezida Félix Tshisekedi yagennye Suminwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Uyu munyapolitiki aracyaganira n’amashyaka atandukanye ku buryo azayasaranganya imyanya muri guverinoma.

Suminwa yaganiriye n'abanyapolitiki bahagarariye amashyaka ku buryo guverinoma izaba iteye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .